Ifoto y’Umunsi: Umuturage yateye agatoki hejuru ngo abwire Umuvunyi ikibazo cye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 07:53
Yasuwe :
0 0

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase yasuye abaturage bo mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, na bo bahabwa umwanya wo kumugezaho ibibazo n’ibyifuzo byabo.

I Muhanga ni ho hatangirijwe ubukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane mu gikorwa cyabereye kuri Stade ya Muhanga.

Muri ubwo bukangurambaga, abaturage bahawe umwanya bagaragaza ibibazo, usanga harimo n’ibiba bisanzwe bifitweho amakuru mu nzego zitandukanye ariko bakagaragazamo akarengane.

Muri bo harimo umukecuru wasabye guhabwa umwanya kugira ngo agaragaze ikibazo cye. Ifoto ye imugaragaza ari imbere ku murongo, akurikiwe n’abandi na bo ubona bari bafite inyota yo kugaragaza akarengane bakorewe.

Urwego rw’Umuvunyi rugaragaza ko akarengane katajya karenga 10% y’ibibazo rwakira.

Muri ubu bukangurambaga kandi abaturage basabwe gukoresha inzego zubatse kugera ku mudugudu mu gutanga amakuru kuri ruswa.

Abayobozi bibukijwe ko muri gahunda y’ibikorwa bya buri rwego hajya hazamo ibiteganyijwe mu kurwanya ruswa n’akarengane kimwe n’uko muri raporo hajya hagaragazwa ibyakozwe kuri iyi ngingo.

Abaturage bahagaze ku murongo ngo batange ibibazo byabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza