Mu mboni za camera ya Niyonzima na Muhizi: Twizihize Umunsi Mpuzamahanga w’Amafoto

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Kanama 2020 saa 05:31
Yasuwe :
0 0

Buri wa 19 Kanama, Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Amafoto, ugamije kwibutsa ababigize umwuga ko bakwiye gusangiza Isi imirimo bakora bifashishije camera.

Iyi tariki ntabwo yashyizweho nk’impanuka kuko ijyanye n’igihe nyacyo ibijyanye no gufata amafoto byatangiriye mu mateka yo hambere.

Mu 1837 nibwo Abafaransa Louis Daguerre na Nicéphore Niépce batangije ikoranabuhanga gakondo ry’icyo gihe ryifashishwaga mu gufata amafoto ryiswe Daguerreotype.

Ku wa 9 Mutarama 1839, Ikigo cy’Abafaransa cyita ku bijyanye na Siyansi cyatangaje byeruye ubwo buryo bwa Daguerreotype. Muri iki gihe ni nabwo bwa mbere, Umunyamerika Robert Cornelius yifashe ifoto ya selfie.

Guverinoma y’u Bufaransa ku wa 19 Kanama 1839 yaguze iryo koranabuhanga ndetse inatangariza Isi ko iritanze nk’impano ishobora kwifashishwa hose.

Ifoto ya mbere igaragaza amabara yafashwe bwa mbere na Thomas Sutton mu 1861 ndetse bivugwa ko iya mbere yo muri urwo rwego (digital photograph) yaba yarafashwe mu 1957, ni mbere y’imyaka 20 y’ihangwa rya camera igezweho (digital camera).

Mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amafoto, ku wa 19 Kanama 2010, nibwo Isi yose yahuriye ku gikorwa cyo kuzirikana akazi gakorwa n’abahanga mu gufata amafoto no kubika urwibutso kuri benshi.

Icyo gikorwa cyahuje abahanga mu gufata amafoto 270 basangije Isi ibikorwa byabo babinyujije kuri internet ndetse abantu baturuka mu bihugu bisaga 100 basuye urwo rubuga.

Kuva icyo gihe ubuhanga bwo gufata amafoto bwagiye bukura kubera ikoranabuhanga, burakundwa kugeza ubwo bwabaye igikoresho cy’ingenzi gifasha mu kubika amateka, ubuvumbuzi n’ibindi.

Abahanga bagaragaza ifoto nk’inyandiko y’amagambo arenga 1000 kuko isobanura byinshi kandi mu gihe gito, igaragaza amarangamutima y’umuntu byoroshye. Ubu ikoreshwa mu kubara inkuru mu itangazamakuru, ni urwibutso ku bitabiriye ibirori n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Mu gihe Isi yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Amafoto, IGIHE yahisemo kubasangiza amafoto yafashwe n’abafotozi bayo babizobereyemo Niyonzima Moïse na Muhizi Serge. Aba bombi babarizwa mu kigo kizobereye mu gutanga serivisi z’amashusho n’amafoto cya StoryKast gishamikiye kuri IGIHE Ltd.

Ni amafoto agaragaza iterambere ry’u Rwanda binyuze mu bikorwa remezo, ubuzima bw’abatuye umujyi n’icyaro, ibyiza nyaburanga bitatse igihugu n’ibindi.

Niyonzima Moïse amaze imyaka isaga itandatu akora ibijyanye no gufotora ndetse amaze kwandika izina muri uru ruhando bitewe n’ibikorwa bitandukanye yitabiriye; Muhizi Serge na we umaze imyaka ibiri n’igice ari mu bazamukanye ingoga mu byo gufata amafoto.

Mu bindi bihugu, uyu munsi ntuharirwa gusa abanyamwuga kuko n’abandi basangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga n’ahandi ibikorwa byabo.

Ushobora kuba warafashe ifoto ikunyura uri mu rugo, ku mazi uri kwishimana n’inshuti, iyerekana uko amabwiriza yo kwirinda COVID-19 yubahirizwa, ukaba wayisangiza abandi.

Wakurikira Niyonzima Moïse na Muhizi Serge ukajya ubona ibikorwa byabo umunsi ku wundi!

Umunsi Mwiza w’Amafoto kuri mwese murema urwibutso rw’iteka kuri benshi!

Amafoto yafashwe na Niyonzima Moïse

Ifoto igaragaza Kigali Arena mu masaha y'ijoro. Iyi nyubako yakira abantu 10 000 ni iya mbere nini y’imikino yo mu nzu mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba ndetse iri mu icumi za mbere muri Afurika yose
Umugore wo mu cyaro afite akanyamuneza ko gusoroma icyayi kiri mu bihingwa byinjiriza u Rwanda agatubutse
Tariki ya 8 Mata 2020, mu Rwanda no muri Kigali by'umwihariko ukwezi kwagaragaye kwegereye Isi cyane kurusha uko bisanzwe. Ni ku nshuro ya mbere uku kwegera Isi cyane k’ukwezi kwitwa ‘Super-Lune’ kwabayeho mu 2020
Ifoto igaragaza Ibirunga bya Bisoke biri mu Majyaruguru y'u Rwanda mu gace gakunze gusurwa na ba mukerarugendo
Mu mirimo itunze abaturage baturiye hafi y'Ikiyaga cya Kivu harimo uw'uburobyi. Ni umwuga utunze benshi cyane
Ifoto igaragaza igicu cya Kigali mu masaha ashyira umugoroba
Arafotora akagera no mu bice by'imbere by'inyamaswa zifatwa nk'iz'inkazi. Uru ni urwasaya rw'imvubu, inyamaswa igira amenyo atyaye ashobora gutuma icamo ingona kabiri
Kigali ni umujyi umaze kwiyubaka mu mfuruka zitandukanye, izwi ku isuku, umutekano n’ituze riranga abenshi mu bawugenda n'abawutuye
Ifoto ya Kigali Convention Centre, inzu yakira inama zikomeye zo ku rwego mpuzamahanga zibera mu Rwanda
Imiturirwa itandukanye izamurwa umunsi ku wundi mu guhindura isura y'Umujyi wa Kigali rwagati kugeza mu nkengero zawo
Mu byo abagana u Rwanda bishimira harimo n'ibyiza nyaburanga birutatse
Ifoto yerekana ishusho ya Kigali mu masaha y'ijoro. Umujyi urara ucaniye mu mpande zawo zose by'umwihariko kuva ku mihanda migari kugera ku nyubako z'abaturage
Ku wa 25 Mata 2020, Niyonzima yafashe ifoto yihariye igaragaza umubyeyi ari ku igare rya ’pneu ballon’ mu muhanda uva mu Mujyi wa Kigali rwagati ugana Nyabugogo, ahari isoko ry’imyaka n’ibikoresho by’isuku hazwi nko kwa Mutangana
U Rwanda ni rwiza n'abarutuye ni beza! Iyi foto yerekana ubwiza bw'amazi yacaniweho izuba rya nimugoroba
Mu byiza bitatse u Rwanda harimo n'inyoni z'ubwoko butandukanye
Ifoto yafatiwe aho abagore barobera isambaza mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Kamembe, Akagali ka Cyangungu, Umudugudu wa Karambo. Igaragaza ko abagore bamaze kwitinyuka mu buryo bwose. Aho yafatiwe hafite amateka yihariye kuko ariho Umwami Yuhi IV Musinga bamwomoreye agana i Bukavu
Niyonzima Moïse amaze imyaka isaga itandatu akora ibijyanye no gufotora ndetse ari mu bafite izina muri uyu mwuga mu Rwanda
Muhizi Serge ni umwe mu bahanga mu kubika urwibutso binyuze mu mafoto

Amafoto ya Muhizi Serge

Mu birori by'abanyamideli bibera mu Rwanda hahurira abanyamideli bo mu bihugu bitandukanye birimo Tanzania na Ghana
Umwe mu babyinnyi bagaragaje ubuhanga budasanzwe bitewe n’uburyo yabyinaga, akananyuzamo agakora ubufindo bumeze nko kumira umuriro. Ifoto yafashwe ku wa 20 Ukuboza 2019 mu gitaramo cy’uburyohe cyasoje ‘Izihirwe na MTN’
Indege ya Akagera Aviation hejuru mu kirere cya Pariki y'Igihugu y'Akagera
Inyoni ziri mu byiza nyaburanga bituma u Rwanda rukundwa na ba mukerarugendo
Bumwe mu bwoko bw'ibirungo byo ku munwa [Lipstick] bikorerwa mu Rwanda
Inka z'inyambo zabaga zifite amahembe ateze, zagiraga umwanya wazo wo kuzimurika mu mwiyereko w'akataraboneka nk'ubukungu bw'ikirenga bw'igihugu mu Rwanda rwo hambere
Iyi foto yafatiwe mu Karere ka Karongi igaragaza ubwiza bw'ubutaka buri mu Kiyaga cya Kivu muri ako gace
Imwe mu nyamaswa bigoye kubona ni ingwe! Camera ya Muhizi yayigezeho irayifata
Ifoto y'ifunguro rimwe ryo muri Kigali Marriott Hotel, iri mu bakorana bihoraho na StoryKast
Ifoto yafatiwe mu gace kamwe kari mu dusurwa cyane mu Rwanda
Muri Camellia mu Mujyi wa Kigali mu masaha y'ijoro!
Mu mwaka ushize, nibwo hatangijwe Iserukiramuco rya Iwacu Muzika ryasorejwe muri Parking ya Stade Amahoro mu gitaramo cyatumiwemo abahanzi b'ibyamamare barimo Diamond Platinumz uri mu bakomeye mu Karere
U Rwanda rumaze gutera intambwe ifatika mu kubaka ibikorwa remezo
Mu Rwanda hategurirwa ibikorwa bitandukanye birimo na Mercedes Fashion Week

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .