Amafoto ya Kagame n’abandi baperezida bitabiriye irahira rya Filipe Nyusi wa Mozambique

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 16 Mutarama 2020 saa 06:11
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame ari mu bakuru b’ibihugu bitabiriye irahira rya Filipe Jacinto Nyusi, uheruka gutorerwa manda ya kabiri nka Perezida wa Mozambique.

Umuhango w’irahira rya Perezida Filipe Nyusi wabereye ku rubuga rw’ubwigenge mu Murwa Mukuru Maputo ku wa 15 Mutarama 2020. Witabiriwe n’ibihumbi by’abaturage, abayobozi bakomeye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma biganjemo abo ku Mugabane wa Afurika.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye uyu muhango barimo Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa; uwa Angola, João Lourenço; Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Dr Akinwumi Adesina; Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa na Perezida Hage Gottfried Geingob wa Namibia.

Perezida Kagame yageze muri Mozambique avuye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho yitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye izwi nka Abu Dhabi Sustainability Week (ADSW).

Perezida Nyusi w’imyaka 60 hamwe n’Ishyaka rye riri ku butegetsi, Frelimo, yegukanye amajwi 73 ku ijana mu matora yabaye ku wa 15 Ukwakira 2019, arusha Ossufo Momade ukomoka mu Ishyaka Renamo [ryahoze ari umutwe witwaje intwaro urwanya leta] wagize amajwi 22.

Mu ijambo rya yavuze ko muri manda ye y’imyaka itanu azaharanira ko amahoro yimakazwa hose.

Ati “Amahoro ni yo y’ibanze mu byo twakoze kandi azakomeza kuba ku isonga y’ibyo duharanira.’’

Nyuma yo kurahira, Perezida Nyusi yakiriye ku meza abayobozi bakuru bitabiriye irahira rye.

Perezida Kagame yaherukaga muri Mozambique muri Kanama 2018, aho yari yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati ya Guverinoma y’icyo gihugu n’Ishyaka rya Renamo ritavuga rumwe na yo.

Urwo ruzinduko rwaje nyuma y’izindi ebyiri yahagiriye mu Ukwakira 2016, rwakurikiraga urwo mu 2004 ubwo yakandagizaga ikirenge muri iki gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika.

Perezida Paul Kagame muri Nyakanga 2018 yakiriye mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, wakoreye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda rugamije kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Abakuru b’ibihugu byombi basinye amasezerano atanu agamije kunoza ishoramari no gusangizanya ubunararibonye.

Nyusi kandi yanitabiriye Inama Mpuzamahanga yiga ku Cyorezo cya Sida n’Indwara zandurira mu mibonano Mpuzabitsina muri Afurika, ICASA, yahurije abasaga 8000 muri Kigali hagati ya tariki 2-7 Ukuboza 2019.

Ishyaka rya Frelimo rya Perezida Nyusi ryayoboye kuva Mozambique yabona ubwigenge yigobotoye Portugal mu 1975. Muri iyi manda rizagira imyanya 184 mu Nteko Ishinga Amategeko, Renamo igire imyanya 60 naho MDM igire itandatu.

Filipe Nyusi ni Perezida wa Kane wa Mozambique. Yayoboye icyo gihugu kuva mu 2015 nyuma yo kuba Minisitiri w’Umutekano kuva mu 2008 kugeza 2014.

Irahira rya Perezida Filipe Jacinto Nyusi ryari ibirori bibereye ijisho
Akarasisi ka Gisirikare kari karyoheye ijisho
Band ya Gisirikare na yo yari yabukereye mu gihe cyo gukora akarasisi
Bagendaga ku karasisi badasobanya
Abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa
Perezida Kagame ni ku nshuro ya gatatu yagiriye uruzinduko rw'akazi muri Mozambique nyuma y'urwo mu Ukwakira 2016 no mu 2004
Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob uri ku butegetsi kuva ku wa 21 Werurwe 2015, yitabiriye uyu muhango aherekejwe na Madamu Monica Geingos
Perezida Kagame yageze muri Mozambique avuye i Abu Dhabi mu Nama Mpuzamahanga yiga ku bikorwa by’iterambere rirambye
Perezida Kagame ubwo yageraga kuri Independence Square mu Mujyi wa Maputo, ahabereye irahira rya Perezida Nyusi
Perezida Filipe Nyusi na Madamu Isaura Gonçalo Ferrão Nyusi bagendaga baganira na Perezida Paul Kagame
Perezida Paul Kagame aganiriza mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi wari uherekejwe na Madamu Isaura Gonçalo Ferrão Nyusi
Perezida Kagame aganira n'abarimo Hage Gottfried Geingob wa Namibia
Filipe Nyusi ni Perezida wa Kane wa Mozambique, ayoboye igihugu kuva mu 2015
Perezida Nyusi na Madamu Isaura Gonçalo Ferrão Nyusi ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihugu mbere y'itangira ry'umuhango nyirizina
Filipe Jacinto Nyusi w'imyaka 60 yarahiriye kuyobora Mozambique muri manda ya kabiri nka Perezida
Perezida Nyusi yijeje ko azakomeza kubungabunga amahoro mu gihugu cye
Abayobozi bakuru mu nzego z'umutekano bitabiriye irahira rya rya Perezida wa Mozambique Filipe Nyusi
Ababyinnyi baserutse mu mbyino gakondo zigaragaza umuco wa Mozambique
Ibi birori byasusurukijwe n'ababyinnyi b'abahanga
Imbyino zitandukanye zerekanywe muri ibi birori
Ababyinnyi bagaragaje ko biteguye gususurutsa ibirori mu buryo buhagije
Zari imbyino zizihiwe na benshi bitewe n'uburyo zari ziteguye
Perezida Kagame asuhuzanya na mugenzi we wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa. Inyuma yabo hari Perezida wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), Dr Akinwumi Adesina (wambaye amataratara)
Perezida Kagame asuhuzanya n'umwe mu bitabiriye irahira rya Nyusi wa Mozambique
Perezida Kagame asuhuzanya n'umwe mu banyacyubahiro bitabiriye iki gikorwa
Perezida Filipe Nyusi aganira na mugenzi we Paul Kagame
Ni umuhango witabiriwe n'inshuti za Mozambique zirimo n'izo mu mahanga ya kure
Perezida Kagame aramukanye n'umwe mu bitabiriye iki gikorwa. Hirya yabo bari kumwe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa
Perezida Kagame yagaragarijwe urugwiro n'abamwakiriye mu Mujyi wa Maputo muri Mozambique. Aha yari agaragiwe na Perezida Filipe Nyusi ufite akanyamuneza
Perezida Kagame n’abandi bakuru b'igihugu bakiriwe ku meza na Filipe Nyusi uyobora Mozambique nyuma yo kurahirira kuyobora icyo gihugu

Amafoto: Village Urugwiro


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza