00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu mafoto 150: RDF mu bihe bitandukanye mu myaka 28 u Rwanda rumaze rubohowe

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 4 July 2022 saa 10:25
Yasuwe :

Tariki ya 4 Nyakanga ni umunsi udasanzwe mu buzima bw’u Rwanda. Ni wo igihugu cyongeye kubonaho umucyo nyuma y’imyaka myinshi y’umwijima, yakigejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umunsi nk’uyu mu 1994, ibyishimo byatashye imitima ya benshi. Ni bwo igihugu cyari cyahindutse umuyonga cyatangiye urugendo rwo kuzanzamuka, no kongera kubaho bundi bushya.

Ibihumbi by’Abanyarwanda batangiye urwo rugendo, bamwe batizeye kuzongera kubona igihugu cyunze ubumwe, giteye imbere kandi kidaheza buri wese mu benegihugu bacyo.

Ubu nyuma y’imyaka 28, cya gihugu benshi babonaga nta cyerekezo gifite, cyariyubatse bihamye, mu rugendo rurangajwe imbere na Perezida Kagame wanayoboye urugamba rwo kukibohora no gushyira iherezo ku butegetsi bubi bwakigejeje mu manga.

Abanyarwanda bishimira iterambere igihugu cyagezeho mu myaka 28 ishize ryaturutse ku butwari bw’Ingabo zari iza RPA, zemeye guhara byose ubwo mu 1990 ziyemezaga kwinjira mu rugamba rugamije guca akarengane kari kamaze igihe karahejeje Abanyarwanda bamwe ishyanga.

Mu myaka myinshi, impunzi zari zarahunze ubwicanyi n’ubugizi bwa nabi bwahereye mu 1959, zashatse gutahuka mu gihugu cyazo kugira ngo zisubirane uburenganzira nk’abaturage.

Ubwo bushake ariko bwacogojwe n’abategetsi bo kuri Repubulika ya Mbere ya Grégoire Kayibanda (1962-1973) n’iya Kabiri ya Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda mu 1973-1994.

Habyarimana yavugaga ko u Rwanda rwuzuye, ko rutabona aho rutuza impunzi zari mu mahanga, ko ahubwo zashaka ubwenegihugu mu bihugu byarazihaye ubuhunzi.

Izi mpunzi ntizabyemeye, zishaka igisubizo zishinga FPR Inkotanyi mu 1987, kugira ngo ziyifashishe mu kugera ku ntego yazo, byaba na ngombwa zikifashisha ingufu za gisirikare.

Umutwe wa gisirikare wari ushamikiye kuri uyu muryango, RPA, ku wa 1 Ukwakira 1990 wateye intambwe iganisha ku guharanira ko buri Munyarwanda agira uburenganzira busesuye ku gihugu cye.

Tariki ya 4 Nyakanga ni bwo RPA yabohoye u Rwanda, inaha ikaze abari ingabo za FAR bumvaga biteguye gutanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda, igisirikare gihinduka RDF gutyo.

Imyaka yakurikiyeho yari iy’urugamba rw’iterambere rwatangiranye no gusana igihugu, kunga Abanyarwanda no kubaremamo icyizere cy’ahazaza.

RDF yayoboye Abanyarwanda muri urwo rugendo ndetse irugiramo uruhare rufatika.

Yiyubatsemo ubushobozi n’ubunyamwuga maze ishingiye ku mateka yayo ashaririye, yiyemeza gutanga umusanzu mu bindi bihugu bidafite amahoro binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kugarura amahoro.

Ingabo za mbere zagiye muri ibi bikorwa i Darfur mu 2004 no muri Repubulika ya Centrafrique mu 2014. Mu mwaka ushize, u Rwanda rwohereje ingabo n’abapolisi barwo muri Mozambique, aho bagiye guhashya imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Mu bihugu bitanga ingabo nyinshi mu bikorwa bya Loni byo kugarura amahoro, u Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu.

Imbere mu gihugu, RDF yubatse umubano n’abaturage aho bibona mu basirikare kurusha uko kera babafataga nk’abantu batinyitse, bigatuma ibikorwa byo gucunga umutekano w’igihugu byoroha.

Mu mafoto, turagaruka ku bikorwa by’indashyikirwa n’ibihe by’ingenzi byaranze RDF mu myaka 28 ishize ingabo zibohoye u Rwanda, n’ibikorwa bihindura ubuzima bw’abaturage zerekejeho amaboko.

Hafi ya bose mu basirikare ba RPA babohoye u Rwanda, bari bakiri urubyiruko ubwo bajyaga ku rugamba. Bemeye guhara amashuri n'ubuzima buzira imihangayiko, maze bafata urugendo rwari rugoye ariko rwaganishije aheza u Rwanda
RPA yahereye ku busa, nta bikoresho, ntaho gukorera, ariko birangira igeze ku ntsinzi kubera kurwanira ukuri
Aho babaga bari hose barangwaga na morali. Aha ni hamwe mu ho ingabo za RPA zari mu masaha y'ijoro zimurikiwe n'itara rya peteroli
Morali ni kimwe mu byabongereraga imbaraga ntibite ku nzitizi ziri mu rugamba cyangwa ku kuba bagenzi babo batakaje ubuzima
Gen Major Paul Kagame byabaye ngombwa ko acikiriza amasomo ye, maze ava muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ayobora urugamba rwo kubohora igihugu kandi ingabo ze zirarutsinda
Bamwe mu basirikare ba RPA bari abarinzi ba Gen Major Paul Kagame barimo Mugisha Pepekale, Happy Ruvusha, James Kabarebe, Alex Kagame, Charles Kayonga na John Gasana wicaye
Nyuma yo kubohora igihugu hatangiye urugendo rwo kucyubaka, ubu ibintu byarahindutse, ahazwi nko kwa Lando ni uku hasaga ariko ubu huzuye imiturirwa
Rtd Col Ludovic Dodo Twahirwa wambaye ingofero itukura ni umwe mu bari bazi gushushanya uko urugamba rugomba kugenda
Amanywa n'ijoro, Ingabo za RPA zabaga ziri kwiga amayeri zakoresha ngo zitsinde urugamba, zirokore Abatutsi bicwaga umusubirizo
Bemeye guhara ubusore bwabo, biyemeza kujya gutabarira igihugu
Ingabo za RPA ubwo zageraga kuri CND ku Kimihurura ku Nteko Ishinga Amategeko maze zikarokora abatutsi hamwe n'abanyapolitiki ba FPR bari bahari
Lt. Gerald Mbanda (wahoze ari Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Itangazamakuru mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB) ari kumwe na bagenzi be bakoraga kuri Radio Muhabura yari ishamikiye kuri RPA
Gen Maj Paul Kagame ari kumwe n’abandi banyamuryango ba FPR barimo n’abanyapolitiki nka Tito Rutaremara (iburyo)
Gen Maj Paul Kagame ubwo yarahiriraga inshingano zo kuba Minisitiri w'Ingabo nyuma yo kubohora igihugu
Nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu, Ingabo za RPA zakomeje ibikorwa byazo by'ubumuntu, zigashakisha ahari abarokotse bakavanwa aho bari bihishe, bakitabwaho
Ingabo za RPA ntizigeze ziheza impunzi zagiye zizigana
Kuva ku munsi wa Mbere, RPA yari ifite itsinda rifasha abandi basirikare gususuruka
Iyi ntama yari ifite batayo ibarizwamo, iyigumamo kugeza yishwe
Ingabo za RPA ubwo zari zimaze gufata Ikibuga cy'Indege cya Kigali
Gen Maj Paul Kagame ubwo yari ku Rusumo mu minsi ya mbere y'urugamba rwo kubohora igihugu
RPA yarwanaga urugamba inarokora Abatutsi bahigwaga, abageze mu maboko yayo bakiruhutsa
RPA yakajije urugamba kugeza Kigali ifashwe maze itangaza intsinzi
Bamwe mu basirikare ba RPA bakoraga kuri Radio Muhabura ubwo bari bicaye hanze bafata akaruhuko
Bamwe mu basirikare ba RPA barwanye urugamba rwo kubohora igihugu
Imigano yo mu Birunga yafashije ingabo za RPA kwigaranzura bikomeye ingabo za FAR
Bari bafite za mudasobwa nke bifashishaga mu kwandika cyangwa se mu gutanga amakuru nubwo zari nke
Rtd captain Daphrosa Intaramirwa ni umwe mu barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, rwaranzwe n'ubutwari n'impuhwe za kibyeyi. Aha yari ateruye umwana wari umaze kurokorwa
Barokoye ubuzima bwa benshi...
Major Rwabinumi David (ugaragara ku kibumbano kiri hejuru y’Inteko afite imbunda) ni we warashishaga iyi mbunda yo mu bwoko bwa Machine Gun 12,7mm, imwe mu nini Ingabo za APR zari zifite. Mugenzi we bari kumwe (upfukamye nkuko ikibumbano kibigaragaza) we yaje kugwa ku rugamba
Iyi foto yo ku wa 4 Nyakanga 1994 aho Umugaba Mukuru w'Ingabo za APR, Gen Maj Paul Kagame (uwo ibara ry’ubururu ryerekeyeho), ari kumwe n’abandi basirikare bari bageze mu Mujyi wa Kigali rwagati
Mu gihe cy'urugamba rwo kubohora igihugu, byari bigoye kubona n'aho abaganga bavurira inkomere. Icyo gihe bikingaga mu gihuru bagakora inshingano zabo kandi neza
Gen James Kabarebe ni umwe mu basirikare barwanye urugamba rwo kubohora igihugu, bagakomeza n'urw'iterambere ryacyo kugeza ubu
Ingabo za RPA ntizari zifite ibikoresho bizibashisha guhangana n'umwanzi ariko zari zifite ibitekerezo byazifashije kugera kure
Ingabo z'u Rwanda ubwo zari zivuye muri RDC mu Bikorwa bya Gisirikare byiswe "Umoja Wetu"
Mu ntwaro zoherejwe ku Mupaka w'u Rwanda na RDC mu 2013 harimo n'ibifaru
Mu 2013 ubwo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zohereje ku Mupaka w’u Rwanda na Congo Kinshasa imbunda n’ibikoresho biremereye by’intambara, nyuma y’igihe Ingabo za FARDC zitera ibisasu ku butaka bwarwo, bimwe bigahitana ubuzima bw’abantu
Ubwo Gen James Kabarebe yari mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y'Amajyaruguru ahari indaki ya Gen Maj Paul Kagame mu rugamba rwo kubohora igihugu
Urugamba rwo kubohora igihugu rwasize bamwe mu bari barurimo bamugaye, ariko bishimira uruhare bagize mu gutuma u Rwanda ari igihugu giteye imbere ubu
Kugera muri Gicurasi 2019, imihanda yubatswe n’iyasanwe n'Ingabo za RDF yareshyaga n’ibilometero 283.233
Ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe ni bimwe mu byo Ingabo z'u Rwanda zitangiramo umusanzu ukomeye mu buvuzi ku Banyarwanda n'abanyamahanga. Biherutse gushyirwamo Ikigo kivura kanseri
Uyu ni Umudugudu wa Karama wubatswe n'Ingabo z'u Rwanda aho utujwemo imiryango 240 yari ituye mu manegeka mu Murenge wa Kigali ku Musozi wa Mont Kigali
Nyuma y'urugamba rwo kubohora igihugu, RDF yagize uruhare mu bindi bikorwa by'iterambere binyuze mu bigo biyishamikiyeho nka Horizon Construction
Binyuze mu bikorwa byiswe "Army Week", Ingabo z'u Rwanda zigira uruhare mu kuvura abaturage ku buntu
Umusirikare wa RDF ari gusuzuma umugore wari urwaye mu bikorwa bya Army Week
RDF yakomeje kandi urugamba rw'iterambere binyuze mu bikorwaremezo. Urugero mu 2019/20 yagize uruhare mu kubaka imidugudu y’ikitegererezo 14 ifite agaciro k'asaga miliyari 8 na miliyoni 82 Frw
Kugera muri Gicurasi 2019, RDF yari imaze kubaka no gusana inzu 87.640 zagenewe abarokotse Jenoside n’abatishoboye, imidugudu y’icyitegererezo 34, ubwiherero 36.434, amashuri 1.380 n’ibiraro 427
Ingabo zifatanya n'abaturage mu bikorwa bigamije iterambere ry'igihugu birimo nk'umuganda rusange wa buri kwezi
Mu gihe u Rwanda rwibasirwaga n'Indwara ya Nkongwa, ingabo zafashe iya mbere mu kuyirwanya
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yahaye amagare 589 abakuru b’imidugudu igize imirenge 18 ikikije Ishyamba rya Nyungwe
Ingabo z'u Rwanda zigira uruhare mu bikorwa bihoraho byo gutanga amaraso yo gufasha abarwayi
Perezida Donald Trump ashimira Olivier Mutabazi wasoje amasomo ye muri U.S. Air Force Academy mu 2019
Abasirikare b’u Rwanda babona amahirwe yo kujya mu mahanga gukarishya ubumenyi. John Mugabe ari mu basoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare ryitwa West Point muri Amerika
Mu 2017, Agnes Mutoni yabaye Umunyarwandakazi wa mbere wasoje amasomo mu Ishuri rya Gisirikare rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ritoza abasirikare barwanira mu Kirere (US Air Force Academy)
Abasirikare b'u Rwanda ubwo bari basoje amahugurwa yiswe Accord mu 2019 yitabiriwe n'ibihugu bitandukanye akabera mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama
Ishuri Rikuru rya Nyakinama ni rimwe mu atangirwamo amasomo ku basirikare
Mu Ishuri rya Gisirikare rya Nyakinama hakunda kubera amasomo yitabirwa n'ibihugu bitandukanye yo gukarishya ubumenyi bw'ingabo ku ngingo zitandukanye
Abakobwa ntibasigaye inyuma mu bikorwa byo kubungabunga umutekano w'igihugu ndetse bagaragaza ubuhanga buhambaye mu nshingano bahabwa buri gihe
Ingabo z'u Rwanda zigaragaza imbaraga z'umubiri zizibashisha kuzuza inshingano zazo neza zo gusigasira umutekano w'igihugu
Ingabo z'u Rwanda zifite ibikoresho bigezweho bizibashisha gucunga umutekano w'igihugu mu mfuruka zose
Ubu ni ubwato bugezweho bukoreshwa n'Ingabo z'u Rwanda mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Kivu
Umusikare w'u Rwanda ahagaze ku Nkombe z'Ikiyaga cya Kivu acungiye umutekano ubwato bwari buri kwambuka
Perezida Kagame ubwo yakurikiraga imyitozo ya gisirikare, aha yari ari gusobanurirwa imikorere y'ibikoresho bya gisirikare byari biri kumurikwa
Ingabo z'u Rwanda zimaze kugira ubushobozi buhambaye utagereranya n'ubwo iza RPA zari zifite ubwo zatangiraga Urugamba rwo Kubohora Igihugu
Batozwa kuzirikana ibyo babwiwe, ari yo mpamvu mu masomo buri wese aba afite aho yandika amabwiriza yahawe
Aha hari mu myitozo ya gisirikare yabereye i Gabiro, aho abasirikare barwanira mu kirere berekanye ubuhanga bwabo
Ingabo z'u Rwanda zifite ibikoresho bihambaye bizibashisha gukora akazi kazo neza
Batozwa kandi amayeri y'imirwanire mu gihe batari gukoresha ibikoresho bya gisirikare
Batozwa kudahusha intego yabo igihe cyose bari mu kazi
Kugira ngo umuntu yinjire mu Gisirikare cy'u Rwanda, bisaba ko akora imyitozo y'ingeri zinyuranye n'iyo mu mazi
Aha hari mu myitozo ya gisirikare yari yahuje u Rwanda n'ibindi bihugu aho bigaga gukoresha ibikoresho bitandukanye
Ingabo z'u Rwanda zifatanya n'iz'amahanga bifitanye umubano mu bya gisirikare. Ubunyamwuga bwo ntibushidikanywaho
Abasirikare b'u Rwanda kandi bazwi ho imikoranire myiza na bagenzi babo bo mu bindi bihugu
Imyitozo ni kimwe mu bishyirwa imbere mu Gisirikare cy'u Rwanda
Kwihugura ni ingenzi...buri gihe abasirikare b'u Rwanda bakora imyitozo ibafasha kugira ngo umubiri wabo ukomeze kugira imbaraga
Ingabo z'u Rwanda ntizihwema gukora amahugurwa agamije kuzongerera ubumenyi, binyuze mu mikoranire RDF ifitanye n'ibindi bihugu birimo nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika
RDF imaze kuba ubukombe mu kugira ingabo zihagazeho mu ngeri zose. No mu mazi barwaniramo
Kuri RPF, umunsi woroshye ni uw'ejo hashize, urugendo ruri imbere ni rwo rugoye ni yo mpamvu nta munsi wo kwirara
U Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bigira uruhare mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro
Aho Ingabo z'u Rwanda zijya kubungabunga amahoro, zibana neza n'abo zisanze ku buryo bazibonamo bikazorohereza akazi
Akanyamuneza abari kose iyo abasirikare b'u Rwanda bagarutse mu gihugu basoje ubutumwa bw'amahoro
Benshi mu bari mu Ngabo z'u Rwanda muri iki gihugu ni urubyiruko rw'intoranywa
Ubwo Papa Francis yasuraga Centrafrique, Ingabo z'u Rwanda ni zo zamucungiye umutekano
Uwari Perezida wa Centrafrique, Catherine Samba Panza ari kumwe na Papa Francis, bacungiwe umutekano n'Ingabo z'u Rwanda
Muri Centrafrique, Ingabo z'u Rwanda zahakoze ibikorwa by'ubutwari ubwo zagiraga uruhare mu kugarura amahoro mu gihugu
Lieutenant Ariane Mwiza ni umwe mu bategarugori bari mu Ngabo z'u Rwanda mu Mutwe urwanira mu Kirere, aho ari umupilote
Ubutumwa bwa Loni bwatumye Ingabo z'u Rwanda zikurirwa ingofero
Ubwo abasirikare b'u Rwanda bapakururaga ibikoresho mu ndege aho bari mu butumwa bwo kugarura amahoro i Darfur
Umwe mu basirikare b'u Rwanda ubwo yari ari kuvuza Vuvuzela kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo ashyigikiye ikipe ye
Mu murimo wose, morali iba ari ingenzi! Muri RDF na ho iryo somo ryashinze imizi
Ingabo z'u Rwanda kandi zifatanya n'Abanyarwanda mu bikorwa birimo nka Car Free Day, ikorerwamo siporo rusange
Morali ihora ku isonga muri RDF
Biba ari ibyishimo bisendereye umutima ku barangije amasomo iyo bamaze kuzamurwa mu ntera
Usibye kurinda umutekano n'ubusugire bw'igihugu, benshi ni n'ababyeyi kandi inshingano zabo bazikora neza
Imwe mu makipe y'Ingabo z'Igihugu ubwo yashyikirizwaga igikombe mu irushanwa ryahuje amakipe ya gisirikare
Ingabo z'Igihugu zishimirwa ubumuntu zigira kugeza n'aho zita ku bagiriye nabi igihugu. Uyu ni Maj Mudathiru ubwo yari ari gufashwa n'Ingabo z'u Rwanda kugira ngo abone uko atambuka agana mu rukiko kuburana ku byaha akekwa birimo gushaka guhungabanya umutekano w'igihugu
Military Police ni yo ishinzwe kubika neza no kurinda ibirango by'igihugu
Umwe mu basirikare bari mu Mutwe wa Gisirikare ushinzwe Imyitwarire mu Gisirikare (Military Police) aha yari kuri moto mu karasisi kabereye muri Stade Amahoro umwaka ushize mu kwizihiza Isabukuru y'Imyaka 25 u Rwanda rwibohoye
Ibihumbi byari muri Stade Amahoro n’abakurikiranye ibi birori bishimiye intambuko ibereye ijisho y’Ingabo z'u Rwanda
Ifoto igaragaza abasirikare b'u Rwanda ubwo bari mu karasisi ka gisirikare ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y'imyaka 25 rwibohoye
Ingabo z'u Rwanda zishimirwa cyane ubuhanga zigaragaza mu gihe cy'akarasisi aho ziba zigenda zitabusanya
Dusubije amaso inyuma muri Nyakanga ya 2019. Akarasisi kakozwe n’amasibo 22 arimo 19 y’abasirikare babarizwa muri brigade ya 204 n’atatu ya Polisi y’u Rwanda mu gihe atatu muri yo yari agizwe n’abari n’abategarugori
Ingabo z'u Rwanda iyo zikora akarasisi ziba zishimiwe na benshi
Ibendera ry'u Rwanda rirazamurwa mu kwerekana ko igihugu cyahagurutse ubu kikaba cyemye mu mfuruka zitandukanye z'ubuzima bwacyo
Ubwo hizihizwaga Umunsi wo Kwibohora ku nshuro ya 25, Abanyarwanda n'inshuti zabo bari buzuye Stade Amahoro
Ku karasisi ntibasobanya, Ingabo z'u Rwanda zihuza intambuko mu ngendo
Mbere ya COVID-19, ibirori by'Umunsi wo Kwibohora byarangwaga n'akarasisi karyoheye ijisho
Abapolisi b'u Rwanda hamwe n'Abasirikare bashimirwa uruhare bamaze kugira mu kugarura amahoro muri Centrafrique nubwo ari urugendo rugikomeje
Guhera ku musirikare uba uri iruhande rwa Perezida wa Repubulika uba uzwi nka Nimero 1, Abanyarwanda ni bo barinda Perezida wa Centrafrique, Faustin Archange Touadéra
Mu Mujyi wa Bangui, Ingabo z'u Rwanda ni zo zifite inshingano zo gucungira abaturage umutekano
Aba basirikare boherejwe muri Centrafrique bari mu mutwe wihariye, bafite imyitozo ihambaye ibabashisha gusohoza inshingano zabo neza kandi mu gihe cyagenwe
Perezida Kagame aramutsa abasirikare bakuru bitabiriye iyi nama. Inyuma ye hari Umujyanama we Mukuru mu bya Gisirikare n'Umutekano, Gen James Kabarebe na Minisitiri w'Ingabo, Maj Gen Albert Murasira
Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, ku wa 9 Gicurasi 2020, yayoboye Inama Nkuru ya Gisirikare yahuje ba Ofisiye bo mu Ngabo z’u Rwanda, yabereye mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Bugesera
Ku wa 26 Mata 2021 ni bwo abasore n’inkumi 721 basoje amasomo abemerera kwinjira mu Gisirikare cy’u Rwanda nk’abofisiye bato bahawe n’ipeti rya Sous-Lieutenant. Perezida Kagame yagize umwanya wo kwerekwa abasirikare barangije amasomo
Ni ubwa mbere abasirikare b'u Rwanda b'abakobwa bagaragaye mu karasisi bambaye amajipo. Kuri iyi nshuro hasoje abagera kuri 74
Ingabo z'u Rwanda ni zo zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu muri Centrafrique. Kuva mu 2016 zahinduye byinshi bituma umutekano we urushaho kwizerwa
Muri Centrafrique usanga Abasirikare b'u Rwanda b'igitsinagore basanganirwa n'abana iyo habayeho igikorwa cyo gutanga amazi mu bice bitayafite
Pte Nyirabahire Jeannine arashisha imbunda nini. Ni umwe mu bashimangira ko abagore bari ku ruhembe rw’ababereye maso umutekano muri Centrafrique
Ku wa 9 Nyakanga 2021, ni bwo Ingabo n'Abapolisi b'u Rwanda 1000 bagiye gufasha Mozambique guhangana n'imitwe y'iterabwoba. Mu Ukwakira zarongerewe zigera ku 2000
Ingabo z'u Rwanda ziri mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aho zoherejwe guhashya ibyihebe byari byarayogoje aka gace
Muri uru rugamba hifashishwamo ibikoresho bikomeye birimo n'ibifaru
Abaturage bo muri Afungi bishimira ko agahenge katangiye kugaruka nyuma y'aho Ingabo z'u Rwanda zigereye muri aka gace mu mwaka wa 2021
Muri Kanama 2021, Abapolisi n'Abasirikare b'u Rwanda basabanye n'abaturage batuye ahitwa Mute muri Cabo Delgado, babafasha gusekura ibigori
Aba baturage bari bafite akanyamuneza nyuma yo kugerwaho n'Ingabo z'u Rwanda. Benshi batangiye gusubira mu byabo nyuma y'igihe barajujubijwe n'ibyihebe
Mu Ntara ya Cabo Delgado, abakobwa bafatanya na basaza babo mu kazi ka buri munsi ko gucunga umutekano
Mu mpera za 2021, Ingabo z'u Rwanda zabashije guhashya ibyihebe byari byarigabije Intara ya Cabo Delgado mu bice zishinzwe kugenzura ku buryo ubu henshi hamaze kuba nyabagendwa. Mu minsi ishize hari ibice byongeye kugaragaramo ibikorwa by'iterabwoba ariko hongerewe imbaraga mu kubicogoza
Perezida Kagame aherekejwe na mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, ubwo bageraga mu Kigo cya Gisirikare cy’Ingabo zirwanira mu Mazi kiri mu gace ka Pemba, mu rugenzo rwo gusura ingabo zoherejwe kugarura amahoro muri Cabo Delgado
Perezida Kagame yahaye icyubahiro Ingabo z'u Rwanda zoherejwe kurwanya iterabwoba muri Mozambique
Perezida Kagame yabaye ku isonga ry'urugamba rwo kubohora igihugu n'urw'inzira y'iterambere y'u Rwanda kuva RPA yashingwa kugeza ubu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .