Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Mujyi wa Livingstone rwatangiye mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki 4 Mata rusozwa ku gicamunsi cyo ku wa 5 Mata 2022.
Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, Perezida Kagame yavuze ko yagiriye ibihe byiza muri Zambia ndetse anashimira ‘umuvandimwe we, Hakainde Hichilema’ wamwakiriye neza.
Ati “Muvandimwe wanjye, Perezida Hakainde Hichilema, nageze mu rugo amahoro, nashakaga kugushimira na Madamu wawe mwanyakiriye neza kandi twagiranye ibihe by’ingirakamaro. Ibyiza byose kuri wowe n’abaturage ba Zambia.”
Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema nawe yunze mu rya Perezida Kagame, agaragaza ko uru ruzinduko ari intambwe ikomeye ku mubano w’ibihugu byombi.
My brother President Hakainde Hichilema just arrived back home safely I wanted to thank you very much and to the 1st Lady for the very warm hospitality and productive engagements. All the best to you and the people of Zambia!
— Paul Kagame (@PaulKagame) April 5, 2022
It was our privilege to host our brother H.E President Paul Kagame for our first state visit. Signing 7 MOUs with #Rwanda demonstrates our determination to revive the economy through economic cooperation & strategic partnerships. Bon Voyage Mon Frère. #aBetterFuture @PaulKagame pic.twitter.com/SA1q9Yo89I
— Hakainde Hichilema (@HHichilema) April 5, 2022
Ibyaranze uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Zambia
Ku munsi wa mbere w’uruzinduko rwe, Perezida Kagame yakiriwe ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cyitiriwe Harry Mwaanga Nkumbula. Umukuru w’Igihugu yakiriwe na mugenzi we, Hakainde Hichilema.
Ku ikubitiro rwasinyiwemo amasezerano y’ubufatanye mu nzego z’imisoro, abinjira n’abasohoka, ubuzima, ubuhinzi, guteza imbere ishoramari, ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda kandi yakiriwe ku meza na mugenzi we, Hakainde Hichilema wari kumwe n’umugore we, Mutinta Hichilema.
Ku munsi wa kabiri, Perezida Kagame yasuye icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’ cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igitarangwe n’izindi nyamaswa zo muri ubu bwoko.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi banasuye ikiraro kiri ku mupaka uhuriweho wa Kazungula (Kazungula One-Stop Border Post), cyubatswe ku mugezi wa Zambezi, hagati ya Zambia na Botswana.
Perezida Kagame ari kumwe na mugenzi we Hakainde Hichilema basuye isumo rya Victoria, agaragara ari iruhande rw’igitarangwe.
Umukuru w’Igihugu kandi yavuye muri Zambia, ateye igiti gishushanya ubucuti bukomeje kurangwa hagati y’ibihugu byombi.


































































































Amafoto: Village Urugwiro
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!