Kigali Convention Centre yatatswe amabara yihariye mu gutangiza gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 17 Ugushyingo 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Kigali Convention Centre kuri uyu wa Kabiri yatatswe amabara y’ubururu bw’ikirere mu itangizwa rya gahunda ihuriweho yo guhangana na kanseri y’inkondo y’umura.

Gahunda ihuriweho yo kongera umuvuduko mu bikorwa byo kurandura Kanseri y’Inkondo y’Umura ku Isi yemerejwe mu Nteko rusange y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ya 2020; ihuriweho n’ibihugu 194.

Biteganyijwe ko izibanda ku ngingo eshatu zirimo gukingira, gupima ndetse no kuvura ndetse byitezwe izagabanya ubwandu bushya ho 40% na miliyoni eshanu z’impfu zifitanye isano bitarenze mu 2050.

Iyi gahunda yatangijwe mu muhango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.

Mu kuyitangiza mu bihugu bitandukanye hacanwe urumuri rugaragaza ubumwe mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura ahantu 80 ku Isi; mu Mujyi wa Kigali na ho hacanwe amatara y’ubururu bw’ikirere, yatatswe kuri Kigali Convention Centre.

Iyi nyubako yatatswe amatara yaka mu bururu bw’ikirere yakijwe kuva saa Moya z’umugoroba mu cyatewe inkunga na Minisiteri y’Ubuzima.

Atangiza iyi gahunda, Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko ari ubwa mbere Isi yishyize hamwe mu kurwanya kanseri y’inkondo y’umura nk’indwara iteye inkeke.

Yagize ati “Tuzi ko mu gihe ibihugu byinshi bifite ubushobozi n’ibikoresho byo kwirinda no kugenzura kanseri, hari uduce dusa n’uduhezwa kubera kutagerwaho na serivisi z’ubuvuzi. Ni inshingano zacu gukomeza gukora ubuvugizi bufasha n’abandi kugerwaho na serivisi z’ubuvuzi kandi nziza kuri bose.’’

Yashimangiye ko Isi yose ikeneye guhuza imbaraga mu kurandura kanseri y’inkondo y’umura.

Ati “Ubwihutirwe buhuriweho, umuhate no gukorana byadufasha gutegura ahazaza hatekanye, hazira kanseri y’inkondo y’umura kandi hatubereye twese.’’

OMS igaragaza ko nta gikozwe umubare w’abahitanwa na kanseri y’inkondo y’umura wava ku 570 000 yo mu 2018 ukagera ku 700 000 mu 2030, mu gihe abo ihitana bava kuri 311 000 bakagera ku 400 000.

Kanseri y’inkondo y’umura ishyirwa ku mwanya wa Kabiri muri Afurika mu zikunze kwibasira abagore kandi zikica benshi, mu Rwanda ho iza ku mwanya wa mbere. Agakoko ka Human Papillomavirus (HPV) kihariye 99.7% mu gutera iyi kanseri.

Aka gakoko gashobora guhererekanywa binyuze mu mibonano mpuzabitsina idakingiye. Ugafite agaragaza ibimenyetso birimo kuva amaraso mu gihe kitari icy’imihango no kujya mu mihango nyuma yo gucura.

Imibare ya OMS igaragaza ko mu Rwanda kanseri y’inkondo y’umura iri kuri 31,9 ku bagore ibihumbi 10. Ni mu gihe impfu zayo zo ziri kuri 24,1 ku bagore ibihumbi 10 bivuze impfu 921.

OMS itangaza ko muri rusange, kuva mu 2018, kanseri imaze kwica abantu barenga miliyoni 9.6, buri mwaka abana bari hagati y’imyaka 0-19 bavurwa kanseri mu gihe mu 2010, ibikorwa byo guhangana na kanseri byashowemo tiliyari $1.16.

Intego za gahunda yo kurandura kanseri y’inkondo y’umura, nizigerwaho mu 2030, isaziga ibihugu byose byarashyizeho uburyo butuma abakobwa bangana na 90% bakingirwa batararenza imyaka 15; abagore 70% bazapimwa bafite imyaka 35, bongere kuri 45 mu gihe abagore 90% bayisanganywe bazajya bavurwa.

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .