Iyubakwa ry’ibyumba by’amashuri bishya n’itangizwa rya Iwacu Muzika mu byaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Kamena 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Muri iki cyumweru kigana ku musozo, Leta y’u Rwanda yatangije igikorwa cyo kubaka ibyumba by’amashuri mu kwitegura umwaka mushya w’amashuri uzatangira muri Nzeri 2020.

Kubaka ibyumba by’amashuri ni gahunda ya Leta y’u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kugabanya ingendo ndende abana bakoraga bajya kwiga no kugabanya ubucucike mu mashuri.

Minisiteri y’Uburezi (Mineduc) ku wa 20 Kamena 2020 nibwo yatangiye kubaka ibyumba by’amashuri 22 505 n’ubwiherero 31 932 byagombaga kuzubakwa mu myaka ibiri, kugira ngo bikoreshwe mu isubukurwa ry’amashuri muri Nzeri 2020.

Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru nibwo kandi hatangijwe ku nshuro ya kabiri, Iwacu Muzika Festival, iserukiramuco rya muzika rihuza abahanzi n’abakunzi babo.

Igitaramo cya mbere mu ruhererekane rw’ibizajya binyura kuri Televiziyo y’u Rwanda, cyatumiwemo Bruce Melodie, uri mu bahanzi bubashywe mu Rwanda. cyanagaragayemo abanyempano banyuze mu irushanwa rya ArtRwanda- Ubuhanzi rigamije guhishura abanyempano no kubafasha kuzibyaza inyungu.

Kuri uwo munsi kandi abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahembukiye mu gitaramo cya Israel Mbonyi, yakoze cyanyuraga kuri shene ya Youtube ya MK1 TV.

IGIHE yakusanyije amafoto y’ingenzi yaranze icyumweru cyatangiye ku wa 15 Kamena gisozwa ku wa 21 Kamena 2020.

Umuhanzi Bruce Melodie ni we wabimburiye abandi mu bazaririmba muri Iwacu Muzika Festival iri kuba ku nshuro ya kabiri. Iki gitaramo kizajya kinyura kuri Televiziyo y'u Rwanda kugeza muri Nzeri 2020
Bisangwabagabo Sankara Salomon [Tsukara] wize Ubugeni ku Nyundo ufite ubuhanga mu kuririmba no gucuranga gitari yabaye umuhanzi wa mbere waririmbye mu gutangiza Iwacu Muzika Festival ku wa 20 Kamena 2020
Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye kuri internet mu ijoro ryo ku wa 20 Kamena 2020, yanateguje ko mu mezi atatu ategura kumurika album ye nshya
Abagabo 10 batawe muri yombi bazira kwinjiza magendu ya caguwa ku butaka bw’u Rwanda
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yayoboye Inama y’Abaminisitiri iri kwiga ku ngingo zitandukanye yateraniye muri Village Urugwiro ku Kacyiru
Perezida Paul Kagame ku wa Gatatu yifatanyije n’abandi bakuru b’ibihugu ba Afurika mu nama idasanzwe n'u Bushinwa, igamije gushakira hamwe icyakorwa mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus
Ishuri ry’Intwari ryo mu Murenge wa Rwezamenyo mu Karere ka Nyarugenge riri kongererwa ubushobozi ryubakwamo ibindi byumba by’amashuri 18 n’ubwiherero 12, mu rwego gukemura ikibazo cy’ubucucike bwarigaragaragamo
Umunyezamu Sibomana Théogène ni umwe mu bakinnyi bakiri bato Rayon Sports yasinyishije ngo izabatize mbere yo kubazamura mu ikipe nkuru
Umuhanzi uzwi cyane mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Alex Dusabe, yinjiye mu bucuruzi bw’ibikomoka ku nkoko n’amafi nyuma yo gusezererwa mu kigo cy’ubwishingizi yari amaze imyaka irenga 10 akorera
Uhereye ibumoso ku bicaye ni Iradukunda Yvonne, Jado Castar na Uwimana Clarisse. Abahagaze uhereye ibumoso ni Bayingana David, Hagenimana Benjamin 'Gicumbi', Nsengiyumva Siddick, Uwihanganye Fuadi na Imfurayacu Jean Luc . Aba banyamakuru bari bamenyerewe kuri Radio/TV10 berekeje kuri radiyo nshya ‘B&BFM- Umwezi’ izakorera mu Mujyi wa Kigali
Umuryango w’Abanyarwanda bakora mu nzego z’ubuzima biyemeje gufasha abenegihugu kugerwaho n’ubuvuzi bw’indwara zitandura burambye kandi buhendutse, Ubuzima Foundation, washyikirije Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima, RBC, ibikoresho ibihumbi 60 bifite agaciro ka miliyoni 60 Frw bizifashishwa mu gupima Hepatite C abajyanama b’ubuzima bose mu gihugu. Iyi nkunga yatanzwe ku wa 19 Kamena 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .