Ishusho y’icyumweru mu mafoto: Udupfukamunwa two kwa muganga twatangiye gukorerwa i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2020 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Pharmalab ikora ibikoresho byo kwa muganga yabaye uruganda rwa mbere rwo mu Rwanda rwinjiye mu mushinga wo gukorera muri Kigali udupfukamunwa two kwa muganga kuko mbere igihugu cyadutumizaga hanze.

Iyi ni imwe mu nkuru zihariye zaranze iminsi irindwi y’icyumweru cyo ku wa 8-14 Kamena 2020.

Muri iki Cyumweru, ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye gusuzuma icyorezo cya COVID-19 Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, muri Sudani y’Epfo.

Ni igikorwa cyatangiriye ahitwa Malakal, hasuzumwa abapolisi bagera kuri 239 bariyo. Ni nyuma y’uko tariki ya 2 Kamena, PC Mbabazi Enid, umwe mu bapolisi bari muri ako gace yahitanywe n’icyorezo cya COVID-19.

Muri iki gihe kandi itangazamakuru ryo ku Isi ryacitse ururondogoro kubera umunyabugeni w’umwirabura, Ange Hillz washushanyije ifoto ya George Floyd mu gihe cy’iminota itatu, icyo gihe byari mu muhango wo kumusezera mu cyubahiro.

Mu zindi nkuru zaranze icyumweru harimo irekurwa ry’Abanyarwanda bari bamaze igihe bafungiye muri Uganda.

IGIHE yakusanyije amwe mu mafoto y’inkuru z’ingenzi zaranze icyumweru.

Pharmalab yatangiye gukora udupfukamunwa two kwa muganga aho ku munsi nibura ishobora gukora uturenga ibihumbi 140. Nirwo ruganda rwa mbere mu Rwanda rwatangiye kudukora
Umunyarwanda Ange Hillz yashushanyije mu minota itatu George Floyd ku kiriyo cy'uyu mwirabura wishwe nyuma yo kunigwa n'umupolisi. Hillz yavukiye mu Rwanda aza kuhava afite imyaka 16 yerekeza muri Kenya, mu 1998 aho yavuye akomereza muri Amerika aho yigiye ibijyanye n’Ubugeni
Rwamukwaya Valens wari umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA, yagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, nyuma y’imyaka 38 yari amaze mu mwuga w'itangazamakuru harimo 26 yakoreye RBA afata amashusho. Abari mu itsinda rimwe ryo gufata amashusho bamusezeyeho muri ubu buryo
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Kamena 2020, abaminisitiri batanu basuye ahari kubakwa Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo imiryango 64, basaba ko imirimo yo kubaka yihutishwa ndetse n’umuhanda ugerayo ugashyirwamo kaburimbo
Ibikoresho byatanzwe birimo imyambaro y’abaganga na ventilators byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus
U Rwanda rwakiriye imyambaro 300 000 ikoreshwa n’abaganga bita ku barwayi ba Coronavirus n’ibindi bikoresho byifashishwa kuvura iyi ndwara, byatanzwe n’Umuyobozi wa Dubai, Sheikh Mohammed bin Rashid Al Maktoum, akaba Visi Perezida na Minisitiri w’Intebe wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu n’Umugore we Sheikha Hind bint Maktoum bin Juma Al Maktoum
Ku wa 8 Kamena 2020, Abanyarwanda 79 bari bamaze igihe bafungiwe muri gereza zitandukanye muri Uganda, barekuwe boherezwa mu Rwanda banyuze ku Mupaka wa Kagitumba
Abandi Banyarwanda 53 bari bafungiwe muri gereza za Uganda barekuwe. Bageze mu Rwanda banyuze ku Mupaka wa Cyanika
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera, ubwo yatangizaga ubukangurambaga yise #RwanyaCovid19 buzajya bukorerwa ahantu hahurira abantu benshi nko muri gare zitegerwamo imodoka n’amasoko hagamijwe kurushaho guhwitura no kwibutsa abantu uburyo bwo kwirinda Coronavirus
Guhera ku wa Kabiri tariki ya 9 Kamena, Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda yatangiye gusuzuma icyorezo cya COVID-19 Abanyarwanda bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro, muri Sudani y’Epfo
Stade ya Ngoma yuzuye nyuma y'imyaka ibiri itangiye kubakwa. Iyi stade yakira abantu 3500 bicaye neza, yuzuye itwaye miliyoni 9$ (asaga miliyari 8.5 Frw)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .