Ishusho y’iby’ingenzi byaranze icyumweru mu mafoto

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Kanama 2020 saa 11:47
Yasuwe :
0 0

Icyumweru kigana ku musozo cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibyo gukaza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ku wa Mbere, tariki ya 17 Kanama 2020 nibwo Umujyi wa Kigali wafunze isoko rya kijyambere rya Nyarugenge rizwi nka ‘Kigali City Market n’iryo kwa Mutangana mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Kuva mu gitondo cyo kuri uwo munsi, inzego zibishinzwe zashyize ingufuri kuri ayo masoko usibye abacuruzi bari bafitemo ibicuruzwa bishobora kwangirika bemerewe kubisohora.

Ni igikorwa cyari gihagarariwe n’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano, mu rwego rwo kwirinda umuvundo, kuko abifuzaga kwinjiramo ngo bafate ibicuruzwa bari benshi.

Ku wa 18 Kanama 2020 kandi Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ku bufatanye n’Ikigo Nyarwanda gitanga serivisi z’Ikoranabuhanga, SMS Group, bamuritse imashini izifashishwa mu gusukura umuntu wese mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Iyi mashini yagereranyijwe n’irembo ryikoresha ryiswe “Intare”, rizajya rishyirwa ahantu abantu binjirira bajya mu bigo binyuranye cyangwa ahahurira abantu benshi, bakanyuramo rikabasukura kuva ku mutwe kugera ku birenge hifashishijwe umuti wabugenewe (sanitizer).

Iyi mashini ikoresha amashanyarazi ifite ikoranabuhanga rihambaye. Ifite aho bakarabira intoki, ibasha gupima umuriro, inareba ko umuntu yambaye neza agapfukamunwa ku buryo uwo isanganye ikibazo itazajya imwerera kwinjira.

Nyuma yo gupimwa ubushyuhe, iri rembo rifite uburyo buzajya busaba umuntu guhita arambura ibiganza imbere y’akamashini karimo umuti wica udukoko (sanitizer), maze kawusohore umuntu akarabe intoki.

IGIHE yakusanyije amafoto agaragaza ibihe by’ingenzi byaranze iminsi irindwi ishize kuva hagati ya tariki ya 17 na 23 Kanama 2020.

Isoko rya kijyambere rya Nyarugenge rizwi nka ‘Kigali City Market' ryafunzwe mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Abakorera ubucuruzi mu duce twibasiwe cyane nko mu masoko n'ahahurira abantu benshi basabwe kurushaho kwirinda
Ku wa Mbere tariki ya 17 Kanama 2020, Uwamahoro Yvonne waherukaga kubonana n’umuryango we nyuma y’imyaka 26 atawuca iryera, yakiriwe iwabo ku ivuko mu Karere ka Ngoma mu Murenge wa Kazo mu muryango we agaragaza ibyishimo nyuma y’igihe kirekire atahagera
Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ikoranabuhanga, RISA, Innocent Muhizi, ashyikiriza Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, icyemezo mpuzamahanga cy’ubuziranenge mu by’ikoranabuhanga cyahawe Banki ya Kigali
Ku wa Kabiri tariki 18 Kanama 2020 mu Mujyi wa Kigali hasinyiwe amasezerano y’imikoranire hagati ya Itel Rwanda na Miss Rwanda 2020, Nishimwe Naomie
Ntakirutimana Diogène umenyerewe ku izina rya Caguwa wo mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, yujuje ingoro y’amateka y’umuraperi w’Umunyamerika, 2PAC, ifite agaciro k'amafaranga y'u Rwanda arenga miliyoni 15. Imitako ya 2 PAC, ibitabo bivuga ku mateka ye ndetse na album ze biri mu byiganje muri iyi nyubako
Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima, RBC, ku bufatanye n’Ikigo nyarwanda gitanga serivisi z’ikoranabuhanga, SMS Group, byamuritse imashini izifashishwa mu gusukura umuntu wese mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Umuryango Lions Club watanze inkunga y’ibikoresho bitandukanye igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza byibasiye Amajyaruguru
Ambasaderi Sebashongore Dieudonné ku wa 18 Kanama 2020 yatanze kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu Bubiligi. Zakiriwe n'Umukuru wa Protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, France Chainaye
Abafana ba Rayon Sports bibumbiye muri 'Gikundiro Forever' bakoze umuganda wo kubaka ibyumba by'amashuri ku wa Gatandatu
Mugwaneza Lambert wamamaye nka Social Mula mu muziki Nyarwanda yasusurukije abakurikiye igitaramo yaririmbyemo cya Iwacu Muzika Festival, cyanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda n’imbuga nkoranyambaga.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .