00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ikiraro cy’abanyamaguru cya mbere kirekire ku Isi cyuzuye muri Tchèque

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 14 May 2022 saa 09:57
Yasuwe :

Ikiraro cya mbere kirekire cyo mu kirere kinyurwaho n’abanyamaguru cyuzuye muri Tchèque.Iki kiraro gifite metero zirenga 720, cyuzuye ku butumburuke bwa metero 1100 uturutse ku rufatiro rw’amazi y’inyanja.

Cyiswe Sky Bridge 721, giherereye mu Majyaruguru y’icyo gihugu mu misozi ya Kralicky Sneznik hafi y’umupaka wa Pologne.

Nibura abantu 500 nibo bazaba bemerewe kugenda kuri icyo kiraro inshuro imwe.
Cyatashwe ku wa Gatanu w’iki Cyumweru.

Imirimo yo kucyubaka yamaze imyaka ibiri, itwara miliyoni 8,3$.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .