00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Yavuye mu Bigogwe yize gukama

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 August 2022 saa 11:00
Yasuwe :

Ubukerarugendo bushingiye ku nka ni kimwe mu bikorwa bimaze kumenyekana cyane mu Karere ka Nyabihu ahazwi nko mu Bigogwe, n’ubundi hasanzwe hakorerwa cyane ubworozi bw’inka.

Ubu bwoko bushya bw’ubukerarugendo bwatangijwe n’umusore ukomoka mu Bigogwe witwa Ngabo Karegeya, abinyujije mu cyo yise Visit Bigogwe.

Usanga abasura Bigogwe bagira umwanya wo kwiga byinshi ku muco nyarwanda, ariko cyane cyane ufite aho uhuriye nk’inka nko kuragira, gukama, kuvugira inka n’ibindi.

Ubu bukerarugendo bwitabirwa n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza na Isiraheli.

Imwe mu mafoto aherutse gushyirwa hanze ni igaragaza Umunyamerikakazi witwa Chloe ari kwiga gukama.

Mu kiganiro na IGIHE, Ngabo Karegeya yavuze ko Chloe n’itsinda bari kumwe, kimwe mu bintu byabajyanye mu Bigogwe ari ukwiga gukama ko ndetse bahavuye bishimye ndetse babigizeho ubumenyi bw’ibanze.

Chloe yavuye mu Bigogwe yize gukama
Chloe ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yishimiye kumenya byinshi ku muco nyarwanda cyane cyane ibijyanye n'inka
Ngabo Karegeya yigisha umwe mu basuye Bigogwe gukama

Amafoto: Ngabo Karegeya


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .