00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Yavuye i Kigali yize guhamiriza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 June 2022 saa 02:56
Yasuwe :

Inama ya CHOGM iherutse kubera i Kigali yasigiye Abanyarwanda inzibutso nyinshi ndetse n’abanyamahanga bayitabiriye hari ibyo bazahora bazirikana ku Rwanda kuko bamwe nibwo bwa mbere bari bahageze.

Muri buri birori byabaga bigendanye n’iyi Nama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango wa Commonwealth wasangaga imbyino nyarwanda zihabwa umwanya maze aba bashyitsi bagasusurutswa n’amatorero atandukanye yo mu Rwanda.

Hamwe mu hagaragaye izi mbyino ni mu musangiro w’abari bitabiriye Inama y’Ihuriro ry’ubucuruzi muri Commonwealth, kugeza n’aho bamwe mu banyamahanga bahagurutse basaba intore kubigisha guhamiriza.

Kuri iyi foto umwe mu banyamahanga agaragara afashe icumu n’ingabo nk’ibikoresho bikoreshwa n’intore agerageza guhamiriza.

Inama ya CHOGM yabere mu Rwanda mu cyumweru gishize yahurije hamwe abarenga 4000 baturutse hirya no hino ku Isi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .