00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Yatunguye benshi mu mwambaro wanditseho ‘Kigali we Share’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 June 2022 saa 11:29
Yasuwe :

Benjamin Fernandes ni umwe mu Banyamakuru bakunzwe cyane muri Tanzania ubwo yakoreraga televiziyo zitandukanye zirimo Agape Television Network na Televiziyo y’Igihugu ya TBC. Uyu mugabo ni umwe mu bantu bari mu Rwanda bitabirye inama ya CHOGM.

Benjamin Fernandes wakoreye ibigo bitandukanye birimo na ‘The Bill and Melinda Gates Foundation’ aherutse gutungura benshi ubwo yagaragaraga yambaye umupira wanditseho ‘Kigali We Share (I Kigali turasangira)’.

Yagaragaye yambaye uyu mupira ubwo yari mu Ihuriro rya CHOGM riganira ku bucuruzi.

Abanyarwanda bamubonye babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje ko batangajwe n’iki cyemezo yafashe ahanini bashingiye ku gisobanuro cy’iri jambo mu batuye Umujyi wa Kigali cyane cyane urubyiruko.

Mu busanzwe igisobanuro cy’iyi nteruro ya Kigali We Share si kibi ariko ku bamenyereye Umujyi wa Kigali, iyo urivuze humvikana ibindi.

Mu mvugo y’abato, Kigali isigaye ishya ijoro n’amanywa. Ibihe byarahindutse, abantu bibohora mu byiza no mu bibi ku buryo kuba wabona umusore n’umukobwa bakundana bizwi ariko buri wese afite n’undi ku ruhande umuvura umusonga nta gishya kirimo. Ibyo mbese, nta birenze!

Aho ni ho havuye ’Kigali we share.’ Ni ukuvuga ngo numbonana n’umukobwa w’inshuti yawe, ntuzarare udasinziriye. Nubona nasohokanye na boyfriend, nabyo ntuzabikomeze, ni bwo buzima, nta ntambara.

Kigali we share ni imvugo yumvikanye cyane mu 2021, ubwo yakoreshwaga n’umubyinnyi witwa ‘Kelly boo’ ashaka kugaragaza ko ikigero cyo gucana inyuma mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali kiri hejuru.

Kugeza ubu ntibiramenyekana niba Benjamin Fernandes yemeranya na ‘Kelly boo’ akaba ari na yo mpamvu yahisemo kwambara uyu mupira cyangwa niba yarabikoze kubera kutamenya.

Benjamin Fernandes yagaragaye yambaye umupira wanditseho 'Kigali We Share' bitungura benshi kubera igisobanuro iri jambo rifite mu batuye uyu mujyi
Benjamin Fernandes ni umwe mu bitabiriye CHOGM iri kubera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .