Kwakirana aba bashyitsi urugwiro bibumbiye mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza, Commonwealth birasanzwe kuko ari n’umuco w’Abanyarwanda.
Byabaye akarusho kuri Munyampundu Eugène umenyerewe mu bikorwa byo kogosha no gutunganya umusatsi w’abagore muri Keza Beauty Saloon, ubwo yajyaga ku kazi yambaye imikenyero.
Mu kiganiro na IGIHE, Munyampundu yavuze ko yabikoze kugira ngo amenyekanishe umuco nyarwanda ku banyamahanga bari mu Rwanda no kubakirana urugwiro.
Ati “Uko biri kose umuco wacu uba ugomba kugaragazwa imbere y’abanyamahanga mu kubereka ko tuwuhagazeho, akenshi usanga izindi nzego ari zo zibyitabira cyane ariko muri ’salon’ ntitubyitabire.
“Nitwe duha isuku abitabiriye ibirori ariko natwe tuba tugomba kwiheraho mbere y’abandi, nibwo natekereje kubimburira abandi batunganya umusasti n’ubwiza muri rusange kugira ngo bamenye ko ujya gutera uburezi abwibanza.”
Yakomeje avuga kandi ko yabikoze kugira ngo arusheho gusa neza n’abamugana babone ko asa neza kandi ko yishimiye abitabiriye CHOGM.
Munyampundu azanzwe akorera akazi ko gutunganya imisatsi n’ubwiza muri Keza Beauty ’Salon’, ikorera i Remere no mu Giporoso.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!