00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Yaserutse muri Kigali International Peace Marathon mu myambarire idasanzwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 May 2022 saa 10:35
Yasuwe :

Kuri iki Cyumweru mu Rwanda habereye irushanwa ngarukamwaka ryo gusiganwa ku maguru rizwi nka ‘Kigali International Peace Marathon’, ryaje kurangira abasore n’inkumi muri Kenya bikubiye hafi imidali yose yaritanzwemo.

Ni irushanwa ryari ryashituye n’iyonka bamwe bagiye kwihera ijisho uko abasore b’inkorokoro bashwekura mu gihe abandi nabo birukaga ariko byo kwishimisha.

Kimwe mu bintu byatunguranye muri iri rushanwa ni umusore wari wisize amarangi afite amabara y’ibendera rya Tanzania, yagaragaye yiruka byo kwishimisha akanyuzamo agatera akabaraga abiruka bari baturutse mu bihugu bitandukanye.

Icyatangaje abantu ni akantu yari yambaye hasi kajya kumera nk’urubindo ndetse n’uruhu yari yitamirije mu gatuza. Ibi byose byatumye ashungerwa ndetse benshi bifuza kwifotoranya na we.

Abafana nk’aba bari basanzwe bamenyerewe mu mikino ikomeye nk’umupira w’amaguru na basketball ku buryo kubabona mu mukino wo kwiruka byari agashya.

Uyu musore yatunguye benshi kubera ukuntu yari yambaye
Yashungerewe n'abari bitabiriye iri rushanwa kubera amarangi yari yisize n'imyambarire ye

Amafoto: Yuhi Augustin, Mugwiza Olivier


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .