00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Yaserutse mu mwambaro ishushe nk’ibendera ry’Igihugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 July 2022 saa 09:35
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu mahanga ntibagihwema kugaragaza ko batewe ishema n’igihugu cyabo, haba mu birori bahuriyemo bo ubwabo cyangwa ibyo bahuriyemo n’abindi kuko uzasanga ari benshi bari kwivugira Ikinyarwanda ndetse bari no mu myambaro gakondo.

Ibi byongeye kugaragara muri uku kwezi, ubwo Abanyarwanda batuye muri Mali bizihizaga imyaka 28 ishize u Rwanda rwibohoye kuko abagore n’abakobwa benshi bagaragaye mu mikenyero n’urugori.

Umwe mu Banyarwandakazi batunguranye ni uwagaragaye yambaye imyenda izwi nka ‘Bazin’ imenyerewe mu bihugu byo muri Afurika y’Iburengerazuba ariko iri mu mabara y’ibendera ry’u Rwanda.

Umwambaro w’uyu mugore wari ugizwe n’ibara ry’ubururu, icyatsi n’umuhondo ndetse mu gituza ahagana ibumoso hari izuba nk’uko bimeze mu ibendera ry’u Rwanda.

Aya mabara agize ibendera ry’igihugu afite ibisobanuro bitandukanye byose biganisha ku cyerekezo cy’u Rwanda. Icyatsi kibisi gisobanura icyizere n’uburumbuke hakoreshejwe neza imbaraga z’Abanyarwanda n’ibiri mu Rwanda.

Umuhondo usobanura ubukungu kandi ko Abanyarwanda bagomba guhagurukira umurimo kugira ngo bagere ku bukungu burambye. Mu gihe ubururu busobanura umunezero n’amahoro, aho Abanyarwanda bagomba guharanira amahoro azabageza ku bukungu burambye n’umunezero.

Izuba n’imirasire by’umuhondo byo bisobanura urumuri rugenda rwiyongera rumurikira byose. Byerekana ubumwe, gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji.

Yaserutse mu mwambaro usa n'ibendera ry’Igihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .