00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Yaserukanye imideli idasanzwe muri ArtRwanda-Ubuhanzi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2022 saa 09:25
Yasuwe :

Mugabo Diocles yaserukanye imideli idasanzwe ubwo yitabiraga irushanwa rigamije gushakisha no gushyigikira impano z’urubyiruko rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Uyu musore wahatanye ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo aho irushanwa ryabereye mu Karere ka Huye kuva ku wa 30 Kanama kugeza ku wa 2 Nzeri 2022.

Ku wa 1 Nzeri 2022, ni bwo Mugabo yanyuze imbere y’akanama nkemurampaka yerekana impano ye mu guhanga no kumurika imideli.

Mugabo Diocles yahanze imideli yihariye, idasa n’iy’abandi. Mu kubigeraho, yafashe umwenda awudoderaho amakarita yo gukina ku mupira n’imifuniko y’amacupa afungirwamo inzoga zisembuye n’izidasembuye yazengurukije ku ipantaro.

Uyu muhanzi washimiwe igitekerezo yagize yari anitwaje agakapu yadoze mu gakarito kabikwamo amakarita nk’uburyo bwo kujyanisha imyambaro ye n’icyo yari yitwaje.

Nyuma y’amarushanwa yo ku rwego rw’intara yabereye mu Majyepfo, biteganyijwe ko ku wa 7-8 Nzeri 2022, azakomereza mu Karere ka Musanze aho urubyiruko rwo mu Majyaruguru ruzaba rwerekana impano rufite mu gikorwa kizabera kuri Fatima Hotel.

ArtRwanda-Ubuhanzi igamije gushakisha no gushyigikira urubyiruko rufite impano. Ni irushanwa rizenguruka igihugu hashakishwa abanyempano mu Bugeni, Indirimbo n’Imbyino, Imideli, Ikinamico n’Urwenya, Filimi no Gufata Amafoto, Ubusizi n’Ubuvanganzo.

Abahanzi bakomeza ku rwego rw’intara bagera mu cyiciro cya nyuma ku rw’igihugu ari na cyo kizagena uwatsinze muri buri cyiciro. Batatu ba mbere muri buri cyiciro bazahembwa miliyoni 1 Frw mu gihe imishinga itatu ya mbere izahabwa miliyoni 10 Frw kuri buri wose.

ArtRwanda-Ubuhanzi yatangijwe bwa mbere mu 2018 ariko idindizwa n’Icyorezo cya COVID-19. Abahanzi 68 batoranyijwe mu cyiciro cya mbere bashyizwe ku isoko ry’umurimo muri Mata 2022.

Mugabo Diocles yaserukanye umudeli udasanzwe ubwo yitabiraga Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi mu Karere ka Huye
Yari anitwaje agakapu yakoze yifashishije agakarito kabikwamo amakarita
Yafashe imifuniko ayishyira no ku ipantaro yari yambaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .