Aya mashusho yashyizwe hanze na Ange Kagame agaragaza uyu mwana akurikiranye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuri uyu wa Mbere.
Uyu mwana yagendaga yegera televiziyo ndetse biza kurangira asomye sekuru (Air kiss).
Mu bihe bitandukanye Perezida Kagame nawe yagiye agaragaza ko akunda uyu mwuzukuru we, urugero ni nk’aho kuwa 14 Werurwe yanditse kuri Twitter agira ati “Inshuti yanjye yahatirije isaba kuza kureba uko meze ku kazi ndetse inyibutsa kujya mu rugo kuruhuka.”
Ubu butumwa bwa Perezida Kagame bwari buherekejwe n’ifoto ye ari kumwe n’uyu mwuzukuru we.
Muri iki kiganiro Perezida Kagame yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda yavuze ko mu byo akora byose umuryango we uza imbere ndetse uri mu bituma n’akazi ke kagenda neza. Yavuze ko nubwo agira akazi kenshi atajya aburira umuryango we umwanya.
Happy Liberation Day💙💛💚 pic.twitter.com/lnIb9Pgq79
— AIKN (@AngeKagame) July 4, 2022

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!