Ku wa Gatandatu, tariki 14 Gicurasi 2022, ni bwo Ikipe ya Kiyovu SC yatsinze APR FC ibitego 2-1 mu mukino w’Umunsi wa 27 wa shampiyona.
Ni umukino wari ufite igitutu cyo hejuru ku mpande zombi ndetse wanatumye Umutoza Adil ahabwa ikarita y’umuhondo.
Si bishya kuba umutoza yahabwa ikarita y’umuhondo ariko icyabaye kidasanzwe ni uko kuri Adil nyuma yo guhabwa ikarita yegereye Umutoza Ishimwe Claude ‘Cucuri’, amusoma mu mutwe hejuru y’agahanga.
Mu gihe uhawe ikarita, kenshi agaragaza kutabyishimira, Adil Mohammed we yahisemo gusoma umusifuzi, asa n’umwenyura.
Amafoto yafashwe agaragaza ko uyu mutoza akimara guhabwa ikarita, yegereye umusifuzi asa n’umubwira amagambo atandukanye, mbere yo kumufata ku rutugu, aramusoma.
Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Kigali, wabonetsemo ibitego bitatu birimo bibiri bya Kiyovu Sports byatsinzwe na Emmanuel Okwi na mugenzi we Bigirimana Abedi mu gihe icya APR FC cyinjijwe na Omborenga Fitina.
Gutsindwa uyu mukino byasize APR FC inganya amanota 60-60 na Kiyovu SC. Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Rwanda igeze aho rukomeye. Kuri ubu, Kiyovu Sports isigaje imikino itatu izahuramo na Etoile de l’Est, Espoir FC na Marines FC mu gihe APR FC izacakirana na Gorilla FC, AS Kigali na Police FC.




Amafoto: Rwanda Magazine
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!