00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Umusirikare wa RDF yahawe ikaze na murumuna we mu buryo budasanzwe

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 27 Mata 2021 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Umusirikare w’u Rwanda uri mu bahawe ipeti rya sous-Lieutenant na Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere, ubwo yatahaga yakiriwe bidasanzwe na murumuna we amuha icyubahiro amuterera isaluti.

Iyi foto yashyizwe hanze na Col. Dr. Nkotanyi Patrick igaragaza umwe muri aba basirikare barangije amasomo yabo ejo hashize ahagaze arebana na murumuna we yamutereye isaluti nk’uburyo bwiza bwo kongera kumuha ikaze mu rugo nyuma y’igihe yari amaze mu masomo.

Col. Dr.Nkotanyi yagize ati “Wow wow umuhungu yahawe ikaze mu rugo na murumuna we, yaterewe isaluti na murumuna we nk’ikimenyetso cy’icyubahiro amugomba.”

Col.Dr Nkotanyi yagaragaje ko atewe ishema n’icyubahiro uyu mwana yahaye mukuru we ndetse n’Ingabo z’u Rwanda muri rusange.

Perezida Kagame yasabye aba basirikare 721 bahawe ipeti rya sous-Lieutenant gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’Igisirikare cy’u Rwanda kandi mu byo bakora byose bagashyira imbere Abanyarwanda.

Uyu musirikare yahawe ikaze mu rugo na murumuna we amuterera isaluti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .