00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: Umusirikare w’u Rwanda yarindiye umutekano abana bari guconga ruhago

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 23 Nzeri 2021 saa 03:15
Yasuwe :
0 0

Amezi abiri arashize ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zitangiye urugamba rwo guhangana n’Umutwe w’Iterabwoba wa Jamaat Ansar al-Sunnah, wari wajujubije abaturage mu Ntara ya Cabo Delgado.

Nyuma y’igihe gito ubuzima muri iyi ntara bwatangiye gusubira ku murongo ndetse byagizwemo uruhare rukomeye n’ingabo z’u Rwanda.

Kuva ku wa 9 Nyakanga uyu mwaka, ingabo n’abapolisi b’u Rwanda 1000 bari muri Mozambique mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado, kubungabunga umutekano no gukora amavugurura mu rwego rw’umutekano.

Byageze mu ntangiriro za Nzeri 2021 uduce hafi ya twose ibyihebe byari byarigaruriye twarasubijwe mu maboko y’ingabo za Leta. Ubu icyiciro kigezweho ni icyo kubihiga mu bice byahungiyemo byiganjemo amashyamba ndetse no gusubiza mu byabo abaturage bari bamaze igihe ari impunzi.

Imwe mu mafoto yagarutsweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ni iyerekana abana basubijwe mu buzima busanzwe bari gukina umupira bacungiwe umutekano n’umusirikare w’u Rwanda.

Iyi foto yafatiwe ahitwa Quelimane ku wa 22 Nzeri 2021; yerekana abana barimo bakina umupira bisanzuye ubona ko nta kibazo cy’umutekano bafite, bisobanuye ko i Cabo Delgado bamaze gusubira mu buzima busanzwe.

Usibye abana bakina umupira ubuzima muri rusange bwatangiye kugaruka kuko abari barahunze batangiye kugaruka, ibikorwa byatangiye kongera gukora.

Abana barakina batuje bisanzuye kuko barinzwe n'Ingabo z'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .