Ifoto y’umunsi: Umusikare w’u Bufaransa areba ‘ubwoko’ mu ndangamuntu

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 12 Mata 2021 saa 11:12
Yasuwe :
0 0

Leta y’u Bufaransa yari iyobowe na François Marie Adrien Maurice Mitterrand mu myaka ya 1990, ishinjwa uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kurimbura Abatutsi.

Raporo yakozwe na Komisiyo yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa , Emmanuel Macron, ikagirwamo uruhare n’Abanyamateka 13 bayobowe na Prof Vincent Duclert, igaragaza ko u Bufaransa bwari buyobowe Mitterrand, bwananiwe kugira icyo bukora mu guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, bugakomeza gufasha ubutegetsi bwa Perezida Habyarimana Juvénal kandi bubizi ko abatutsi bari kwibasirwa.

Iki gihugu cyohereje mu Rwanda ingabo mu butumwa bwari bwiswe ubwo kurengera abatutsi, ariko bwakunze kugaragazwa ahubwo nk’ikiraro gikingira Interahamwe ku buryo zabashije kuva mu Rwanda zikerekeza muri Zaïre.

Aho basirikare bagiye bafotorwa bari mu bikorwa bitandukanye, harimo n’aho Interahamwe zabanyuragaho ziri mu myitozo.

Ifoto y’uyu munsi igaragaza umwe muri aba basirikare b’Abafaransa ahagaze yitegereza indangamuntu y’umugore wari umuhagaze iruhande.

Umusirikare w'u Bufaransa yitegereza irangamuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .