00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Umuryango wa Minisitiri w’Intebe Ngirente wabaruwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 04:00
Yasuwe :

Hashize iminsi mike mu Rwanda hatangijwe igikorwa cy’Ibarura Rusange ry’abaturage, rizasiga hamenyekanye umubare w’Abanyarwanda ndetse n’andi makuru azafasha muri gahunda z’iterambere.

Iri barura rusange ry’abaturage ni irya gatanu ribaye mu Rwanda. Rizamara iminsi 15 kuko rizaba hagati ya tariki 16-30 Kanama 2022.

Muri iki gikorwa abakarani b’ibarura bazenguruka mu ngo babaza abaturage amakuru atandukanye azafasha muri gahunda n’igenamigambi rya Leta.

Abayobozi bakuru b’Igihugu ni bamwe mu bitabiriye iyi gahunda, aho ku ikubitiro haherewe kuri Perezida Paul Kagame, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa n’uw’Umutwe wa Sena, Dr Augustin Iyamuremye.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022 nibwo Umuryango wa Minisitiri w’Intebe y’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente wabaruwe. Ni igikorwa cyayobowe n’Umuyobozi Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, Ivan Murenzi.

Iri barura rinini riba buri myaka 10, iryo kuri iyi nshuro ribaye rikurikira andi ane yabanje arimo iryo mu 1978, 1991, 2002 na 2012 ari ryo riheruka.

Ni ryo ryonyine rishobora gutanga imibare nyakuri yerekana umubare w’abaturage kugera ku rwego rwo hasi rw’umudugudu, ubucucike n’ubwiyongere bwabo, ndetse n’imibereho n’ubukungu bwabo muri rusange.

Umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente wabaruwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .