00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Umuryango wa Lumumba washyikirijwe isanduku irimo iryinyo rye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 June 2022 saa 07:13
Yasuwe :

Nyuma y’igihe bisabwa, u Bubiligi bwavuye ku izima bushyikiriza umuryango wa Patrice Lumumba waharaniye ubwigenge bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iryinyo rye.

Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Kamena 2022, witabiriwe n’Abanye-Congo batandukanye barimo n’abana ba Lumumba (François, Roland na Juliana).

Hari hashize imyaka irenga 60, abenshi mu Banye-Congo n’Umuryango wa Lumumba basaba kubwirwa amakuru y’urupfu rwe ndetse bakanasaba guhabwa n’ibice by’umubiri we byaba bisigaye.

Iryinyo rya Lumumba wishwe afite imyaka 34, ni cyo gisigazwa cy’umubiri we gisigaye kugeza ubu, nyuma y’uko ibindi byose bitwitswe muri acide bikozwe ku kagambane k’u Bubiligi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuryango wa Patrice Lumumba washyikirijwe isanduku irimo iryinyo rye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .