Guhanga udushya ntibyasize abamotari! Mu minsi ishize ku mbuga nkoranyambaga hagaragaye umugabo utwara moto, yambaye imyenda yera gusa n’amabara ya moto avanzemo umweru de, ku buryo aba yateguye nk’uko ab’ubu babivuga!
Uyu mumotari wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter, yafashe moto ye ayitakaho ibitambaro by’umweru anayisiga irangi ryera mu kurushaho kuyirimbisha.
Kuva ku nkweto ibyo aba yambaye byose ni umweru usibye umwambaro w’akazi utukura kandi nawo uba ufite isuku ihagije.
Ababona uyu mu motari bemeza ko n’abandi bamotari bakwiye kumureberaho mu kunoza isuku yabo na moto mu gihe bari mu kazi.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!