00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Umukaraza w’umukobwa mu bahaye ikaze Perezida Kagame i Nyamagabe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 August 2022 saa 12:44
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame amaze iminsi mike atangiye uruzinduko rwo gusura abaturage bo mu Ntara y’Amajyepfo, hagamijwe kumva ibibazo byabo no kubikemura.

Uru ruzinduko Perezida Kagame yarutangiriye mu Karere ka Ruhango arukomereza i Huye, kuri uyu wa Gatanu akaba yasuye Akarere ka Nyamagabe.

Kuri stade ya Nyagisenyi hari umubare munini w’abaturage baje kwakira Perezida Kagame cyane ko bamuherukaga mu bihe byo kwiyamamaza.

Nk’uko bisanzwe bigenda, kuri iyi stade ya Nyagisenyi Perezida Kagame yakirijwe umuhamirizo w’intore n’umurishyo w’ingoma, ku bakaraza bari babukereye.

Kimwe mu byatunguye abari aho ni ukubona umukobwa wari muri aba bakaraza, avuza ingoma ahimbawe. Kugeza ubu ntabwo abakaraza b’abakobwa baraba benshi, nubwp bakomeza kwoyongera.

Uyu mukaraza w’umukobwa ari mu bahaye ikaze Perezida Kagame i Nyamagabe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .