Aya mafoto yashyizwe hanze kuwa Gatandatu tariki 26 Kamena 2022 ariko yafashwe mu mpera z’umwaka ushize ubwo Kate yari yasuye Ishuri cya gisirikare rya ‘Pirbright Training Academy’.
Gusohora aya mafoto byahuriranye n’Ibirori by’umunsi Mukuru w’Ingabo mu Bwongereza byizihijwe kuwa Gatandatu.
Aya mafoto agaragaza kate asura ibice bitandukanye bigize iri shuri rya gisirikare ndetse n’ahandi yambaye imyambaro y’igisirikare cy’u Bwongereza.
Mu butumwa Kate yanyujije kuri Twitter, yavuze ko azirikana akazi gakomeye gakorwa n’Ingabo z’u Bwongereza ko ndetse yagize amahirwe yo kwirirwana n’abasirikare umunsi wose.
Ati “Umwaka ushize, nagize amahirwe yo kwirirwana n’Ingabo z’u Bwongereza, mbona uko batoza abasirikare ndetse n’abashya binjiye mu ngabo, byari iby’agaciro kubona ibikorwa ingabo zikora buri munsi ngo ziturinde.”
“Kuri uyu Munsi w’Ingabo, njye na William turazirikana abagabo n’abagore b’intwari, banyuze cyangwa bakiri mu Gisirikare cyacu, baba abarwanira mu mazi, ku butaka cyangwa mu kirere haba hano mu Bwongereza cyangwa hirya no hino ku Isi.”
Igikomangoma William na Catherine Elizabeth Middleton (Kate) bashyingiranywe mu 2011, kugeza ubu bafitanye abana batatu.
kate ni umukobwa wa Michael Middleton na Carole Goldsmith yavutse tariki 09 Mutarama 1982 i Reading mu Bwongereza; umuryango w’uyu mukobwa uvugwaho ifaranga ritubutse dore ko se umubyara ari n’umushoramari kabuhariwe muri iki gihugu.
Kate uyu niwe mukuru mu muryango w’iwabo afite murumuna we witwa Philippa Middleton na musaza we witwa James Middleton.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!