00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: The Ben yambikiwe ikamba i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 August 2022 saa 11:15
Yasuwe :

Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben mu muziki yageze mu Mujyi wa Kigali aho ategerejwe mu gitaramo ‘Rwanda Rebirth Concert’, yakirwa nk’Umwami anahabwa ikamba ribishimangira.

The Ben yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 3 Kanama 2022.

Akihakandagiza ikirenge, The Ben yakiriwe n’abakunzi b’umuziki we bari bizihiwe no kumuha ikaze ndetse banamwakiriza indabo. Bari bambaye imipira yanditseho ngo “King is back”, bishatse kuvuga ko “Umwami yagarutse”.

Muri bo harimo umwana w’imyaka itanu wamushyikirije ikamba ahita aryambara mu mutwe nk’ikimenyetso cyerekana ko ari mu bahetse umuziki w’u Rwanda.

The Ben yageze mu Rwanda avuye muri Suède, aho yakoreye igitaramo cyahuje Abanyarwanda n’abandi batuye muri iki gihugu ku wa 30 Nyakanga 2022.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo Rwanda Rebirth kizabera muri BK Arena ku wa Gatandatu, tariki 6 Kanama 2022. Azagihuriramo n’abahanzi bagezweho mu bakorera umuziki imbere mu gihugu barimo Bushali, Kenny Sol, Chriss Eazy, Marina, Bwiza na Dj Toxxyk.

The Ben usanzwe akorera umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yijeje abakunzi b’umuziki we kuzabataramira bakanyurwa.

Kwinjira muri iki gitaramo ni ibihumbi 10 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20 Frw hasi mu kibuga, mu myanya y’icyubahiro ni ibihumbi 20 Frw naho VVIP ni ibihumbi 50 Frw. Abanyeshuri bazinjirira ku bihumbi 5 Frw ku bazagura amatike mbere.

Abazagurira amatike ku muryango mu myanya isanzwe bazayagura ibihumbi 15 Frw, mu gihe VIP ari ibihumbi 25 Frw kimwe no mu kibuga hagati naho VVIP bikaba ibihumbi 55 Frw. Itike y’ibihumbi 200 Frw ikagurwa ibihumbi 250 Frw.

Abazitabira iki gitaramo ndetse n’abanyeshuri bo mu Mujyi wa Kigali, itike bazagura izaba ikubiyemo n’ikiguzi cy’urugendo rubageza ahabereye igitaramo bakanahavanwa.

The Ben yageze i Kigali yakirwa n'abarimo abakunzi be bari bambaye imipira yanditseho ko "Umwami yagarutse"
Uyu muhanzi watumiwe mu gitaramo 'Rwanda Rebirth Concert' yahise yambikwa ikamba yahawe n'umwana w'imyaka itanu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .