Sergio Ramos, Keylor Navas na Julian Draxler bageze mu Rwanda mu ijoro ryo kuwa 30 Mata 2022 binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Mu minsi ine aba bagabo bakomeye muri Paris Saint Germain bamaze mu Rwanda bagaragaye mu bikorwa bitandukanye birimo gusura Pariki y’Igihugu y’Akagera, Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ndetse no kuganira n’abakunzi babo bari i Kigali.
Kuwa Kabiri tariki 3 Gicurasi 2022, basuye Pariki y’Igihugu y’Ibirunga kugira ngo nabo birebere ingagi amaso ku maso.
Amafoto yashyizwe hanze abagaragaza bazamuka ibirunga, baganira n’abashinzwe kuyobora ba mukerarugendo muri iyi pariki ndetse hari n’andi abagaragaza bari hafi y’ingagi.
Iyi foto yatoranyijwe nk’iy’umunsi igaragaza Sergio Ramos na bagenzi be bifotoreza ku ngagi nini yari iri inyuma yabo. Bose baba bagaragaza ibyishimo byo gusura izi nyamaswa zisigaye hake ku Isi.
Kugeza ubu ingagi zibarirwa muri imwe mu mitungo ikomeye u Rwanda rufite kuko ubukerarugendo buzishingiyeho buri mu bwinjiriza igihugu akayabo.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko muri miliyoni 498$ u Rwanda rwinjije mu 2019 rubikesha ubukerarugendo, agera kuri 14% yaturutse ku bushingiye ku ngagi. Ayo mafaranga yatanzwe na ba mukerarugendo miliyoni 1,63 basuye u Rwanda muri uwo mwaka.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!