00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Sergio Ramos aganira n’abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 3 May 2022 saa 01:31
Yasuwe :

Myugariro wa Paris Saint Germain n’ikipe y’Umupira w’Amaguru wa Espagne, Sergio Ramos yagaragaye aganira n’abana bo mu Rwanda basanzwe ari abakunzi be by’umwihariko.

Ibi byabereye mu kiganiro Sergio Ramos n’abagenzi be bakinira PSG, Keylor Navas na Julian Draxler bagiranye n’itangazamakuru ryo mu Rwanda kuwa Mbere tariki 3 Gicurasi 2022.

Iki kiganiro cyanitabiriwe n’abakunzi b’aba bagabo biganjemo abana bato bakinira ishuri ry’umupira w’amaguru rya Paris Saint Germain mu Rwanda. Abana bitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kubaza aba bakinnyi ikibazo bifuza.

Hari aho byagiye biba ngombwa ko aba bana bahaguruka bakajya imbere kuramutsa aba bakinnyi ndetse bakanaganira begeranye. Aha niho Sergio Ramos yafatanye ifoto n’abana babiri, umuhungu n’umukobwa.

Ramos ni umwe mu bakinnyi bakomeye b’ikipe ya PSG ifitanye amasezerano n’u Rwanda binyuze muri Visit Rwanda.

Uyu mugabo yageze muri iyi kipe avuye muri Real Madrid aho yubakiye amateka akomeye.

Sergio Ramos yagize umwanya wo kuganira n'aba bana bamweretse ko bamukunda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .