Ifoto y’Umunsi: Prof Rugege yahagurukiye Dr Nteziryayo ku ntebe ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Ukuboza 2019 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Prof Sam Rugege yashyikirije intebe Dr Nteziryayo Faustin wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yari amazeho imyaka umunani.

Ku wa 6 Ukuboza 2019 nibwo Dr Nteziryayo Faustin wagizwe Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Mukamulisa Marie-Thérèse wahawe inshingano za Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga barahiriye imirimo yabo.

Uyu muhango wabereyemo irahira ry’Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable; Umushinjacyaha Mukuru wungirije, Habyarimana Angelique na Visi Perezida w’Urukiko Rukuru rw’Ubucuruzi, Nkurunziza Valens.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku wa 4 Ukuboza 2019 nibwo yagize Dr Nteziryayo Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Prof Sam Rugege. Mukamulisa we yagizwe Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga asimbuye Kayitesi Zainabu Sylvie.

Ubwo yari amaze kurahira kuri uyu wa Gatanu, kimwe nk’abandi bamaze gutanga indahiro Dr Nteziryayo yasuhuje Perezida Kagame n’abandi bayobozi barimo Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin; Perezida w’Umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille na Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard.

Yageze kuri Prof Rugege yasimbuye, amaze kumuha ikiganza ahita amuhagurukira mu ntebe yari amaze imyaka umunani yicaramo ifatwa na Dr Nteziryayo.

Mu ifoto yafashwe igaragaza Prof Rugege atungira ikiganza Dr Nteziryayo ibyicaro bye agiye kumaramo imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.

Mu butumwa yatangiye muri iki gikorwa, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yashimiye Prof Sam Rugege wasoje inshingano nka Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga na Kaitesi Zainabu Sylvie wari umwungirije, ku buryo bitwaye muri manda yabo bakuzuza inshingano igihugu cyabashinze.

Yavuze ko bifashe neza bayobora abo bari bashinzwe neza kandi buzuza inshingano zabo mu nyungu z’igihugu, iz’Abanyarwanda n’abandi bose.

Prof Rugege na Kaitesi basimbuwe manda yabo yari kurangira neza kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Ukuboza 2019. Ni manda y’imyaka umunani idashobora kongerwa yateganywaga n’Itegeko Nshinga riheruka kuvugururwa.

Mu ngingo ya 156 y’Itegeko Nshinga ryavuguruwe mu 2015, Perezida na Visi Perezida b’Urukiko rw’Ikirenga bashyirirwaho igihe cya manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa rimwe.

Ku wa 6 Ukuboza 2019, Prof Sam Rugege yashyikirije intebe Dr Nteziryayo Faustin wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yamazeho imyaka umunani

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza