00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: ‘Portrait’ ya nyuma y’Umwamikazi Elizabeth II

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 September 2022 saa 10:10
Yasuwe :

Ubwami bw’u Bwongereza bwashyize hanze ifoto y’Umwamikazi Elizabeth II ifite umwihariko wo kuba aribwo bwa mbere igiye hanze hejuru y’izindi zari zisanzwe kuri internet.

Iyi foto yashyizwe hanze ku Cyumweru tariki 19 Nzeri 2022 mu rwego rwo gukomeza guha uyu Mwamikazi watanze icyubahiro.

Ubwami bw’u Bwongereza bwatangaje ko iyi foto yafashwe muri Gicurasi ubwo hizihizwaga imyaka 70 Umwamikazi Elizabeth II amaze ku ngoma.

Niyo foto ya nyuma iri mu bwoko bw’izizwi nka ‘portrait’ Umwamikazi Elizabeth II yafotowe.

Iyi foto igaragaza Umwamikazi asa n’uwicaye, yambaye imyenda y’ubururu n’urunigi rugizwe n’amasaro y’umweru n’afite ibara rya zahabu. Mu maso aba asa n’umwenyura.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Mbere aribwo Umwamikazi Elizabeth watanze kuwa 8 Nzeri 2022 ari butabarizwe.

Iyi niyo foto ya nyuma iri mu bwoko bwa 'Portrait' Umwamikazi Elizabeth II yafotowe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .