Abenshi mu bari bagifite izi ngingimira zashize kuri uyu wa 5 Mata 2022, ubwo Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byashyiraga hanze ifoto igaragaza Perezida Kagame akora kuri ‘Cheetah’.
Iyi Cheetah ni iyo muri kimwe mu byanya by’ubukerarugendo byo mu Mujyi wa Livingstone muri Zambia, aho Perezida Kagame ari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri.
Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Zambia, yasuye icyanya cya ‘Victoria Falls and Mukuni Big 5 Safaris’ cyo mu Mujyi w’Ubukerarugendo wa Livingstone, aho umuntu aba ashobora gutemberana n’Intare cyangwa se Igisamagwe n’izindi nyamaswa zo muri ubu bwoko.
Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umuntu yasuye inyamaswa nk’izi azirebera mu modoka nazo zabugenewe cyangwa bakazireba ziri mu tuzu tw’ibyuma ku buryo zitabageraho. Ariko abasura iki cyanya bagira amahirwe yo gukora kuri Cheetah, Ingwe, igisamagwe n’intare ndetse bagatemberana n’inzovu.
Abahanga mu by’inyamaswa bagaragaza ko cheetah ishobora gutozwa ku buryo ibana n’abantu nk’izindi nyamaswa zo mu rugo zirimo imbwa n’injangwe.
Kuba umuntu yakorora cheetah mu rugo kandi ntimusagarire si ibintu bishya. Amateka agaragaza ko Abami bo mu Misiri (Pharaohs) bazitungaga nk’ikimenyetso cy’ubutunzi kandi ntizibasagarire.
Akbar wayoboye icyitwa u Buhinde bw’uyu munsi amateka avuga ko mu myaka 49 yatunze cheetah zibarirwa mu 9000. Gutunga cheetah mu rugo iyo ugeze mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu usanga ari umuco usanzwe cyane cyane mu banyemari bakomeye.
Na mbere y’uko amategeko yo gutunga izi nyamaswa akazwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibyamamare nka Phyllis Gordon na Josephine Baker bari bazifite ndetse bagiye bagaragara batemberana nazo.
Urubuga Pethelpful rugaragaza ko mu muryango w’inyamaswa zizwi nk’injangwe nini, ni ukuvuga, Ingwe, igisamagwe, igitarangwe na Cheetah, iyi ya nyuma ariyo yitonda cyane ku buryo umuntu ashobora kuyorora no kuyikoraho byoroshye.
N’abashinzwe pariki bavuga ko abantu bashobora kwemerwa gusura ahakambitse Cheetah nta mpungenge z’uko zishobora kubasagarira.
Gusa kugira ngo wizere umutekano wawe bisaba ko abagukikije baba bafite intwaro gakondo cyangwa imbunda kugira ngo cheetah ibe yagira ubwoba bwo kugusagarira.
Aba bahanga bagaragaza ko iyo bije kuri izi njangwe nini zindi ho bigorana ko wazegera cyangwa ngo uzorore, gusa ibi nabyo birashoboka. Byagaragaye ko kororora ingwe cyangwa igisamagwe bisaba kuba warazifasha zikibyarwa na nyina ku buryo ziva mu ishyamba zitariga umuco wo kuryana.
Kugira ngo uzorore kandi biba ngombwa ko ziterwa umuti ugabanya imisemburo izitera amahane kandi zikagaburirwa bihagije ku buryo idashobora gutekereza kurya umuntu kuko iba ihaze.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!