Mu mafoto yashyizwe hanze agaragaza Perezida Kagame ari gusuhuzanya na Gen Muhoozi bateye isaruti imenyerewe n’abari mu nzego za gisirikare.
Ibirori by’isabukuru y’imyaka 48 ya Gen Muhoozi, byariteguwe cyane ndetse bitumirwamo abantu b’ingeri zitandukanye.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ibya mbere byareye ahazwi nka Lugogo Cricket Oval i Kampala.
Byakomeje kuri iki Cyumweru mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu ahabera ibirori by’isangira ry’abanyacyubahiro batandukanye barimo na Perezida Paul Kagame.
Ni isabukuru Gen Muhoozi yavuze ko yizihije mu buryo bwa rusange mu kwishimira intambwe igihugu cye n’u Rwanda bimaze kugeraho mu nzira yo kwiyunga, no kuba Uganda yarabashije guhashya Covid-19.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!