00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Perezida Kagame akina Tennis mu mihanda y’i Barbados

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 April 2022 saa 08:02
Yasuwe :

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Barbados yagaragaye akina Tennis yo ku muhanda (Road Tennis) isanzwe imenyerewe cyane muri iki gihugu.

Ni ifoto yagiye hanze ku wa Gatandatu tariki 16 Mata 2022. Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko ubwo Perezida Kagame yari mu rugendo na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley bageze ahazwi nka ‘Bush Hall Community Centre’ bahitamo kuhahagarara, Perezida Kagame ajya gukina iyi Tennis yo ku muhanda n’abasaza bari bahari.

Aya mafoto agaragaza Perezida Kagame ari gukina iyi Tennis mu gihe abandi bari bari kumwe barimo Mia Mottley, Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, Clare Akamanzi na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana bari bicaye bareba uko umukino ugenda.

Nyuma y’uyu mukino muto Perezida Kagame yahawe impano ya ‘racquets’ ebyiri zihariye zisanzwe zikoreshwa muri uyu mukino.

Tennis yo ku muhanda ni umukino ukunzwe cyane muri Barbados cyane ko ariho yatangiriye mu 1930. Uyu mukino watangijwe n’abaturage babayeho biciriritse kuri iki kirwa bitewe n’uko batari bafite ubushobozi n’amikoro yo gukina Tennis isanzwe.

Mu biyitandukanya na Tennis isanzwe harimo ko ikinirwa ku kibuga gito ndetse hakanakoreshwa ’racquets’ nto.

Mu gitondo cyo kuwa 16 Mata 2022 nibwo Perezida Kagame yageze i Barbados nyuma yo gusoza uruzinduko yagiriraga muri Jamaica.

Perezida Kagame asuhuzanya n'umwe mu basaza yasanze bakini iyi Tennis yo ku muhanda.
Perezida Kagame yiyambuye ikoti nawe atangira gukina.
Perezida Kagame yagaragaye akina Tennis mu mihanda y’i Barbados.
Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Mottley yitegereza uko Perezida Kagame akina Tennis.
Perezida Kagame yahawe impano ya 'racquets' ebyiri zifashishwa mu mukino wa Tennis yo ku muhanda.
Nyuma y'umukino hafashwe ifoto y'urwibutso.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .