00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Pasiteri yabwirije yambaye imyenda y’igisirikare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 June 2022 saa 07:01
Yasuwe :

Abayoboke ba Pasiteri Kabundi Walesa wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri iki Cyumweru batunguwe no kumubona aje kubwiriza yambaye impuzankano z’igisirikare cy’iki gihugu aho kunigiriza ikote na ‘cravate’ nk’uko byari bisanzwe.

Kabundi Walesa ni umwe mu ‘bakozi b’Imana’ bakomeye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko mu Murwa Mukuru, Kinshasa ku buryo n’abayoboke be badatinya kumwita intumwa y’Imana.

Mu materaniro yo kuri iki Cyumweru uyu mugabo yatunguye benshi ubwo yatungukaga mu rusengero yambaye imyenda y’igisirikare afite Bibiliya mu ntoki.

Ni ibintu we avuga ko yakoze mu rwego rwo kwifatanya n’ingabo z’igihugu cye mu rugamba zihanganyemo n’abarwanyi b’umutwe wa M23.

Pasiteri Kabundi Walesa yabwirije yambaye imyenda y'igisirikare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .