00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Imparage yahanganye n’ingona karahava

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2022 saa 11:23
Yasuwe :

‘Niwirukansa umugabo ujye usiga imbaraga zigusubiza inyuma’. Iyi ni imvugo ikunze gukoreshwa n’Abanyarwanda bagaragaza ko udakwiye gusuzugura umuntu runaka ngo ni uko umurusha ibigango cyangwa ngo wirare kuko ushobora gutungurwa.

Bisanzwe bimenyerewe ko ingona ari inyamaswa y’inkazi ndetse ko iyo yafashe indi bigorana kuyiva mu nzara.

Hamwe mu ho ingona zikunda gutegera inyamaswa ni ku migezi igihe zishotse cyangwa se ziri kuyambuka.

Imwe mu mafoto atangaje ni iyafatiwe muri Kenya ku mugezi wa Mara mu 2013 igaragaza imparage iri gusa nk’iruma ingona. Iyi foto yafashwe ubwo izi mparage ebyiri zageragezaga kwambuka uyu mugezi, zigatangirwa n’ingona mu kwirwanaho, imwe muri izi mparage yarumye ingona ndetse zibasha kuyicika.

Mu busanzwe imparage zirya ibyatsi ariko mu gihe bibaye ngombwa zishobora kuruma inyamaswa nk’uburyo bwo kwitabara.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .