Ifoto y’umunsi: Mu Rwanda hagaragaye imbogo bikekwa ko ari nyamweru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 Nyakanga 2020 saa 11:02
Yasuwe :
0 0

Ntibisanzwe kubona imbogo isa n’umweru! Bimenyerewe ko iziboneka mu Rwanda hafi ya zose ziba ari umukara, ariko muri iki Cyumweru muri Pariki y’i Birunga habonetse isa ukundi bikekwa ko yaba ari nyamweru.

Iyi mbogo yagaragaye iri kumwe n’izindi zirenga 30. Abahanga mu buvuzi bw’amatungo basobanura ko hari amahirwe menshi ko iyo mbogo yaba ari nyamweru.

Basobanura ko mu myaka irindwi ishize, hari imbogo yagaragaye isa n’umweru, ndetse ko bishoboka cyane ko ari yo yaba yarakuze.

Ntibiramenyekana igitsina cyayo, gusa mu minsi iri imbere hitezwe ubushakashatsi ku nyamaswa z’imbogo zigaragara mu Rwanda ari nabwo buzasobanura imiterere y’iyi.

Muri Pariki y’Igihugu y'Ibirunga habonetse imbogo isa ukundi bikekwa ko yaba ari nyamweru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .