Amashusho n’amafoto byashyizwe hanze bigaragaza Perezida Kagame ava mu bice byo mu Kiyovu yerekeza i Nyamirambo mu rugendo yakoze n’amaguru.
Muri iyi nzira yagendaga aramutsa abaturage yahuraga nabo biganjemo abajyaga gusenga no mu zindi gahunda z’Icyumweru. Ageze muri ‘car free zone’ iri mu Biryogo naho yagiye asuhuza abantu batandukanye bari bahari.
Muri iyi nzira ni naho yaje guhurira n’umwana muto w’umuhungu amugwamo (aramuhobera).
Muri iyi foto agaragaza uyu mwana muto asa n’ufashe amaguru ya Perezida Kagame kuko atamushyikiraga neza, undi nawe asa n’uwunama amukora mu bitugu.
Ababonye iyi foto bemeje ko igaragaza ukwicisha bugufi kwa Perezida Kagame n’urugwiro agirira abantu bose atitaye ku kigero cy’imyaka barimo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!