00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Miss Mutesi Aurore yanyonze igare bamukurira ingofero

Yanditswe na Munyakuri Prince
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 08:13
Yasuwe :

Mutesi Aurore Kayibanda wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012, yatunguye abaturage b’i Bugesera, anyonga igare bamukurira ingofero.

Miss Mutesi Aurore yari mu Kagari ka Ngeruka mu Murenge wa Ngeruka, Akarere ka Bugesera ku wa Gatandatu tariki 24 Nzeri 2022, aho we na bagenzi be barimo Miss Muheto Divine bakoreye Umuganda.

Miss Mutesi Aurore yabanje gutwarwa ku igare n’umwe mu baturage bo muri aka karere nyuma ageze aho nawe araritwara, abantu baratungurwa.

Igare ni kimwe mu biranga Akarere ka Bugesera kuko usanga abantu bavuga ko nta muntu waba i Bugesera utazi gutwara igare yaba umugore, umugabo, umusore cyangwa inkumi.

Usanga koko rinafasha mu bikorwa bitandakanye byaba iby’ubucuruzi, iby’ubwikorezi bw’abantu n’ibintu ndetse hari n’abakunda gukora siporo ngororamubiri bakoresha amagare.

Miss Mutesi Aurore yanyonze igare bamukurira ingofero
Miss Mutesi yagaragaje ko azi gutwara iri gare rizwi nka matabaro

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .