00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri Ingabire acinya akadiho

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 August 2022 saa 04:12
Yasuwe :

Kimwe mu byaranze amasengesho yo gusengera igihugu yabaye kuri iki Cyumweru, ni ugushima Imana mu buryo bw’imbyino gakondo zanagaragayemo abayobozi batandukanye.

Aya masengesho azwi nka “Young Leaders Prayer Breakfast” yitabiriwe na Madamu Jeannette Kagame yahurije hamwe abayobozi bakuru b’Igihugu barimo, Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Musoni Paula Ingabire, uw’Umuco n’Urubyiruko, Rosemary Mbabazi, uwa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa ndetse n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa.

Umuhango wo gusengera igihugu urangiye, abayobozi batandukanye bari bawitabiriye bagize umwanya wo gushima Imana mu mu mbyino gakondo, aho buri wese yakoze iyo bwabaga arashayaya.

Umwe mu bayobozi bagaragaye bizihiwe ni Minisitiri Musoni Paula, aho kubyina yanyuzagamo akabijyanisha no kuririmba indirimbo z’Imana zabaga ziri guterwa na Yvan Ngenzi n’abamufashaga kuririmba.

Minisitiri Ingabire Paula acinya akadiho

Amafoto: Igirubuntu Darcy


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .