00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri Gatabazi n’isuka ku rutugu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 July 2022 saa 10:20
Yasuwe :

Mu Rwanda, Umuganda umaze kumenyerwa nk’igikorwa gihuriza hamwe abaturage n’abayobozi bagakora imirimo y’amaboko igamije kwiyubakira Urwababyaye.

Bimaze kuba ihame ko mu Muganda Rusange, umuturage we yitwaza igikoresho gishobora kumufasha muri iyi mirimo nk’isuka, igitiyo, majagu, umuhoro ndetse n’ibindi.

Ku wa Gatandatu tariki 30 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ni umwe mu bayobozi bifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Kigali, Akagari ka Ruliba mu muganda.

Icyatunguye benshi bawitabiriye muri aka gace ni uburyo Minisitiri Gatabazi yahingutse aho wabereye atwaye isuka ku rutugu ari kumwe n’abandi bayobozi barimo Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa we wari ufite isuka mu ntoki n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza.

Gutwara isuku ku rutugu biramenyerewe mu bice bitandukanye by’igihugu aho ubuhinzi bukorwa nk’umwuga. Ibi abahinzi bagana mu mirimo yabo cyangwa igihe batashye bacyuye umubyizi.

Iki gikorwa cy’Umuganda mu Mujyi wa Kigali cyanitabiriwe n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda na Polisi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yahingutse ahaberaga Umuganda atwaye isuka ku rutugu
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yifatanyije n’abatuye Umurenge wa Kigali mu gikorwa cy’Umuganda Rusange

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .