Dr Ngabitsinze yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi mu mpinduka zakozwe na Perezida Kagame muri Werurwe uyu mwaka. Uyu mugabo w’imyaka 43 yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko aho yari Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’umutungo n’imari bya leta.
Mu butumwa yashyize ku rukuta rwe rwa Twitter, yagaragaje ko Karate ari umukino ufasha ubwonko, kandi ko iyo bigenze bityo n’umubiri nawo ukurikiraho.
Umwe mu bamukukurikira kuri Twitter yamubajije niba akibona umwanya wo gukina uyu mukino njyarugamba, undi asubiza ati “bitari kenshi ariko ndawubona”.
Hari abayobozi benshi mu nzego nkuru z’igihugu bakina karate mu buryo buhoraho, aho benshi iyo muganiriye basobanura ko bayitangiye bakiri bato mu mashuri yisumbuye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!