Ifoto y’Umunsi: Makuza Bernard atwaye igare

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Kamena 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Bernard Makuza wabaye Minisitiri w’Intebe, akanayobora Sena y’u Rwanda ari mu bitabiriye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Ubukerarugendo bushingiye ku Igare aho ababukora baryifashisha basura ibice nyaburanga mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Center) giherereye mu Karere ka Musanze, ku wa Gatandatu tariki ya 27 Kamena 2020.

Makuza ari mu bacyitabiriye ndetse yagaragaye atwaye igare. Ifoto yafatiwe i Musanze yerekana Makuza ari hagati mu muhanda, ari kunyonga igare ananyuzamo akagaragaza ko arifiteho ubuhanga.

Mu bandi bari kumwe nawe barimo Perezida wa Komite Olempike y’u Rwanda, Amb. Munyabagisha Valens n’Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Murenzi Abdallah n’abandi bagera kuri 15.

Aba barimo Abanyarwanda icyenda n’abanyamahanga batandatu barimo abaturutse mu Bushinwa, u Bubiligi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Australie, u Bwongereza n’ahandi. Bazengurutse inkengero z’ibirunga bihera ijisho ibyiza bihari byiganjemo amahoteli agezweho n’ibindi.

Igikorwa cy’Ubukerarugendo bushingiye ku Igare kigamije kurushaho gukundisha abantu ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu hifashishijwe amagare.

Biteganyijwe ko abantu biyandikishije mbere hagati ya Nyakanga na Nzeri, bazasura ibice bitandukanye bibonekamo ibyiza bitatse u Rwanda aho bazajya babikora mu matsinda hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Ikindi cyiciro cyo gusura kizatangira mu Ugushyingo 2020.

Uwifuza gukora ubukerarugendo yifashishije igare, ariko aryifitiye, yishyura ibihumbi 25 Frw agahabwa ibikoresho yifashisha n’abamuherekeza (guides) mu gihe udafite igare yishyura ibihumbi 35 Frw agahabwa n’ibisabwa byose.

Bernard Makuza n'abandi bayobozi banyonga igare
Makuza Bernard yagaragaje ubuhanga mu gutwara igare
Yanyuzagamo agakora ubufindo butandukanye
Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare mu Rwanda (Ferwacy), Murenzi Abdallah, mu bitabiriye iki gikorwa
Igikorwa cyabereye mu Kigo cy’Amagare (Africa Rising Cycling Center) kiri i Musanze
Byari ibihe by'akanyamuneza ubwo hatangizwaga Ubukerarugendo bushingiye ku Igare
Igikorwa cy’Ubukerarugendo bushingiye ku Igare kigamije kurushaho gukundisha abantu ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu hifashishijwe amagare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .