Uyu mukobwa ukina buri gihe yambaye igitambaro cyo mu mutwe kimenyerewe ku bayisilamu b’igitsina gore nka ‘Hijab’ yatangiye kugira urukundo rwa Basketball akiri muto kugeza n’uyu munsi.
Avuga ko yagowe no gukura adafite umugira inama ku buryo agomba gufatanya uyu mukino n’amahame y’Idini rya Islam ridakunze kwemerera abagore n’abakobwa kugaragara mu bikorwa bimwe na bimwe birimo n’imikino.
Ibi byatumye ahitamo gukomeza gukina Basketball yambaye ‘Hijab’ kuko atashakaga guheba umukino akunda cyangwa guheba indangagaciro z’idini yakuriyemo.
Uyu mukobwa yagiye akinira amakipe y’ibigo yizeho birimo ‘Boston Latin School’ ndetse anaba Kapiteni w’Ikipe ya Basketball y’Abagore ya Emmanuel College aho yarangirije amasomo ye ya kaminuza.
Uyu mukobwa kandi ni na kapiteni w’Ikipe ya Basketball y’Abagore muri Somalia ndetse akaba yari umwe mu bari bayirimo ubwo yakinaga imikino ya FIBA yabereye Uganda na Dubai.
Jamad Fiin kuri ubu yatangije gahunda yise Jamad Basketball Camps kugira ngo afashe abana b’abakobwa cyane cyane abo muri Islam kubereka ko bashoboye ndetse ko ntacyo batageraho no muri siporo mu gihe bafite ubushake.
Mu ntego ze harimo kwereka abana b’abakobwa bo hirya no hino ku Isi ko idini cyangwa imico y’ibihugu byabo idakwiriye kubabera inzitizi zo kugera ku nzozi zabo cyangwa gukora ibyo bakunda.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!