00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’Umunsi: Umusirikare wa RDC yakurikiye igitaramo cya Fally Ipupa asoma byeri

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Ukwakira 2022 saa 01:40
Yasuwe :

Mu bihugu byinshi, umusirikare afatwa nk’umuntu ugomba guhora ari maso cyane cyane iyo ari mu kazi kugira ngo hatagira igihungabanya umutekano w’igihugu n’uwo arinze, gusa mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ibi bisa n’ibitandukanye kuko bitagutungura kubona umusirikare uri kwibyinira ‘Ndombolo Ya Solo’ kandi ari mu kazi.

Abasirikare ba RDC ntibahwema kugaragara mu dushya dutandukanye, iyo uyu munsi hari kuvugwa uwasinze agata imbunda, ejo haba hazumvikana uwarashe mugenzi bapfa agatama.

Agashya nk’utu kongeye kugaragara ku wa Gatandatu tariki 29 Ukwakira 2022, ubwo habaga igitaramo cya Fally Ipupa mu Murwa Mukuru Kinshasa.

Iki gitaramo cyari imbaturamugabo kuko cyanitabiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi cyaje kugaragaramo umusirikare wa RDC yibyinira lumba afite n’icupa rya byeri mu ntoki.

Icyatunguye benshi ni uko uyu musirikare abarizwa mu mutwe w’abashinzwe ikinyabupfura mu gisirikare (Military Police). Muri make yahindutse inkuru, benshi batangira kwibaza uko umusirikare ugaragaza imyitwarire nk’iyi imbere y’umugaba w’ingabo w’ikirenga yitwara iyo ntawe umureba.

Uyu musirikare wa RDC yagaragaye yibyinira Lumba, asoma byeri anafata selfie kandi ari mu kazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .