00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ifoto y’umunsi: KNC akikiye igipupe cy’ingwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Ukuboza 2021 saa 08:45
Yasuwe :

Perezida w’Ikipe ya Gasogi United, Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC, yatunguranye yitwaza igipupe cy’ingwe ku mukino ikipe ye yatsinzwemo igitego igitego 1-0 na Etoile de l’Est.

Uyu mukino wabereye kuri Stade ya Ngoma ku wa 1 Ukuboza 2021, warangiye Etoile de l’Est itsinze Gasogi United igitego 1-0 cyinjijwe na Nwosu Samuel Chukwudi mu gice cya mbere.

Ni umukino KNC yari yiteguye ndetse nk’uko bisanzwe mbere yawo yari yavuze amagambo arimo ukwitaka no kugaragaza ko yizeye kuvana intsinzi mu Burasirazuba bw’u Rwanda.

Uyu mugabo umaze kumenyerwa mu ruhando rw’umupira w’amaguru, yerekeje i Ngoma afite igipupe cy’ingwe ndetse agaragara muri Stade agikikiye.

Gasogi United ifite abafana biyita "Urubambyingwe", ari nayo mpamvu Umuyobozi wayo, KNC yitwaje igipupe gikoze mu ngwe nk’inyamaswa yitiriwe abakunzi bayo.

Amajwi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga mbere y’umukino yumvikanisha KNC avuga ko we n’ikipe ndetse n’abafana bazakodesha imodoka nyinshi bakajya ‘gutigisa Umujyi wa Ngoma’.

Ati “Mutekereze uburyo dushakamo ama Coaster na bus, tugende dutigise Umujyi wa Ngoma, ikinjyanye hariya ni ukujya gukuraho ubuyobozi.”

Yakomeje agira ati “Nzavayo umuntu witwa Muhizi [Umuyobozi wa Etoile de l’Est], amaze kwegura, ikinjyanye hariya ni ukujya kuvanaho ubuyobozi.”

Nyuma y’umukino, Umuyobozi mushya w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yagaragaye muri Stade abyina intsinzi n’abakinnyi b’iyi kipe ibarizwa muri aka karere.

KNC yarebye umukino ikipe ye ya Gasogi United yatsinzwemo na Etoile de l'Est igitego 1-0 akikiye igipupe cy’ingwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .