Ni benshi bumva ko bitewe n’akazi kenshi abakuru b’ibihugu bagira bashobora kutabonera umwanya abana n’imiryango yabo, ngo babe bagira nk’umwanya wo kuganira, gukina ndetse no kubafasha mu bikorwa byo ku ishuri nk’umukoro n’ibindi.
Nubwo atakiri Perezida, ibyakozwe na Joseph Kabila wayoboye RDC bisa n’ibivuguruza iyi myumvire kuko yagaragaye afasha umwana umukoro.
Ni ifoto yashyizwe hanze n’umugore wa Joseph Kabila, Marie-Olive Lembe Kabila nk’uburyo bwo kwifuriza umugabo we umunsi mwiza wahariwe ababyeyi.
Iyi foto igaragaza Kabila asa nk’ufasha uyu mwana w’umuhungu mu bikorwa by’ishuri yari arimo.
Marie-Olive Lembe Kabila yavuze ko aterwa ishema no kuba Joseph Kabila ari umugabo we na se w’abana be.
Ati “Kuba ababyeyi ni nk’ubugeni, warakoze Yesu kuba warampaye umugabo mwiza na se w’abana banjye. Umunsi mwiza wahariwe ababyeyi kuri mwese.”
Yakomeje avuga ko umuryango wifatanyije n’abandi babyeyi bose bari mu bihe by’umutekano muke muri RDC.
Ati “Bivuye ku ndiba y’umutima twifatanyije n’ababyeyi bose bo mu duce tw’igihugu cyacu turimo ibibazo by’umutekano muke bari kunyura mu bihe bikomeye.”
Joseph Kabila yabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!