Imirimo yo kwagura iki kibuga yatangijwe muri Nzeri 2019, hagamijwe kongera umubare w’indege zibasha kukigwaho ukava kuri 26 ukagera kuri 44. Ni ibikorwa ku ikubitiro byatwaye agera kuri miliyari 8 Frw.
Mu bindi byakozwe kuri iki kibuga harimo kwagura inzira z’indege, aho abagenzi bahagarara n’imizigo yabo, hakiyongeraho n’aho imodoka ziparika no kucyongerera ubushobozi mu kwakira indege n’abagenzi.
Mbere gato y’uko u Rwanda rwakira CHOGM n’intumwa z’ibihugu 54 byari bigize Commonwealth (ubu hiyongereyeho bibiri), Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Eng Uwase Patricie, yatangaje ko imyiteguro yakozwe guhera ku Kibuga cy’Indege aho abayobozi bazururukira, kugera aho bazarara.
Ati "Twahereye ku gutegura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali, aho abantu binjirira n’aho basohokera twarahaguye mu buryo bugaragara n’aho indege ziparika ubwazo, indege zirenga 50."
Biteganyijwe ko umubare w’abagenzi bakoresha iki kibuga ushobora kuva kuri miliyoni 1,2 babonetse mu 2019/20 bakagera kuri miliyoni ebyiri mu 2022/23.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!