Uyu muhanzi yasangije iyi foto abantu bamukurikira ku rubuga rwa Twitter, barenga ibihumbi 25. Yarangije arenzaho amagambo agira ati “Bambwiye ko navutse kuri uyu munsi tariki 20 Gicurasi.”
They told me I was born today 20/05 pic.twitter.com/ANyi8aOsIU
— Israel Mbonyi (@IsraeMbonyi) May 20, 2022
Abantu benshi ahatangirwa ibitekerezo bifurije uyu muhanzi kugira umunsi w’amavuko mwiza, abandi bamwibutsa ko bamuzi mu bwana bwe n’uko yitwaraga.
Ubusanzwe yitwa Mbonyicyambu Israel, yavutse tariki ya 20 Gicurasi 1992, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo ahitwa Uvira nyuma umuryango we uza kwimukira aho umubyeyi we avuka i Mulenge.
Umuryango avukamo [ubarizwamo abana barindwi] waje gutura mu Rwanda mu 1997, Mbonyi yari agitangira guca akenge; ubu batuye ku Kimironko.
Mu mabyiruka ye Mbonyi yakundaga gucuranga ndetse no mu bigo yizemo byose uhereye i Musanze, muri Ecole d’Art de Nyundo ndetse na Ecole des Sciences de Nyanza aho yasoreje ayisumbuye mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubutabire [Mathematics, Physics & Chemistry].
Uyu muhanzi usengera muri Evangelical Restoration Church kwa Apôtre Masasu yaciye muri korali zirimo iyitwa Intumwa za Yesu, Groupe de Louange y’i Nyanza n’Itsinda ryitwa Amani.
Mu 2014, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya mbere yise ‘Number one’, yamurikiye mu gitaramo yakoreye muri Kigali Serena Hotel mu 2015. Iya kabiri yayise ‘Intashyo’, yamuritswe mu gitaramo yakoreye muri Camp Kigali mu 2017.
Mu Ukuboza 2020, Israel Mbonyi yagombaga gukora igitaramo cyo kumurika album ye ya gatatu ‘Mbwira’ ariko imirimo yo kugitegura ibangamirwa n’icyorezo cya Covid-19. Mu mpera z’umwaka ushize, Israel Mbonyi yasohoye album ye ya kane yise ‘Icyambu’.
Ubu hari amakuru avuga ko Israel Mbonyi ari mu myiteguro yo kumurikira abakunzi be albums ebyiri aherutse gusohora.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!